Mu gitaramo cyamuritseho album Vibranium ya Nel Ngabo na Platini, Miss Jolly Mutesi yongeye kugaragara ari mu byishimo, ariko akomeza kwirinda kugira icyo avuga ku by’urukundo rwe na Lugumi Saidi.
Ubwo yari abajijwe n’itangazamakuru niba koko iby’urukundo rwe na Lugumi Saidi ari impamo, Miss Jolly yahise aseka maze avuga ati:
“Uyu munsi twahuriye hano kugira ngo dutange umurindi kuri Vibranium. Nimwumve indirimbo, muyishyire ku isoko, kandi muyimenyekanishe, ibyo bindi bizaza nyuma.”
Aya magambo ye yongeye gutuma hibazwa byinshi kuko mu minsi yashize hakomeje kuvugwa umubano udasobanutse hagati ye na Lugumi Saidi. Ibi byakurikiye amakuru yavugaga ko umubano wabo ushobora kuba warajemo agatotsi, cyane cyane nyuma y’uko Lugumi asibye gukurikira Miss Jolly kuri Instagram.
Muri Nyakanga uyu mwaka, Lugumi yari yaratangaje ko azaza i Kigali, ndetse asaba inshuti ze kumwakira nk’umuramu mushya, ibintu byashimangiye ibivugwa ku rukundo rwabo rwakomeje gususurutsa imbuga nkoranyambaga kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka.
Si ibyo gusa, Miss Jolly yanirinze kugira icyo avuga ku bivugwa kenshi na bamwe kuri Gen. Muhoozi Kainerugaba, uherutse kumutaka ubwiza bwe. Yasubije mu magambo yuje urwenya ati:
“Reka mbabwire, ibyo byo mureke rwose!”
Nyuma y’igitaramo, Miss Jolly Mutesi yaguze album Vibranium ku giciro cya miliyoni 10 Frw, maze ashyikiriza sheke Ishimwe Clement uyobora KINA Music, ashimangira ko ashyigikiye umuziki nyarwanda.
