Mu gihe hirya no hino mu gihugu hakigaragara zimwe mu ndwara zititaweho zirimo n’imidido, ubuyobozi bw’ibitaro byigisha bya Ruhengeri (Ruhengeri Teaching Hospital) buvuga ko hari intambwe yatewe mu guhashya ubu burwayi, hakaba hari byinshi bikorwa nk’ubukangurambaga, gukurikirana abayifite ndetse n’ubushakashatsi burimo gukorwa kugira ngo icike burundu.
Ubusanzwe imidido ni indwara iterwa n’ubutare (fer) buba mu butaka bwinjira mu muntu by’umwihariko mu birenge iyo atambaye inkweto igihe kirekire, ubwo butare bugafunga udutsi tujyana amaraso bigatera kubyimba kw’amaguru kugera ku mavi uhereye ku birenge, kubera ko aho gutembera kw’amaraso hareka amazi.
Nyiranzabandora Chantal utuye mu Mudugudu wa Buhoro, Akagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza w’Akarere ka Musanze, avuga ko imidido ikigaragara aho batuye.
Ati:
“Hari abantu aho dutuye usanga bayifite ariko si benshi, ushobora kubona nka babiri wenda, ariko urebye ntabwo bakiri benshi ugereranije na kera.”
Nyiranzabandora akomeza avuga ko mu kuyirinda hari igihe babibigisha cyane cyane mu Nteko z’abaturage, aho babasaba kugira isuku bakaraba neza amazi n’isabune igihe bavuye mu murima.
Yaba Uwihoreye Jean Claude, Umujyanama w’ubuzima wo mu Mudugudu wa Gaturo, Akagari ka Cyabagarura mu Murenge wa Muhoza, Akarere ka Musanze ndetse na Nyirabukara Jacqueline wo mu Mudugudu wa Nyamabuye, Akagari ka Nyamabuye mu Murenge wa Kagogo w’Akarere ka Burera, bavuga ko bagira uruhare mu kurwanya indwara zititaweho by’umwihariko imidido bigisha abaturage kugira isuku.
Bati:
“Imidido iracyahari iraboneka mu Midugudu. Bigeze kuyiduhuguraho ariko ntiturahugurwa ku kuyivura, iyo tubonye umuturage ufite ikibazo cyayo tumujyana ku Kigo nderabuzima. Ikindi dukora ni ukwigisha abaturage kugira isuku, bakagira isuku ku mubiri wabo bakoga neza amazi meza n’isabune kuko ari indwara iterwa no kutagira isuku.”
Hari gukorwa ubushakashatsi ku burwayi bw’imidido mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro byigisha bya Ruhengeri, Dr Muhire Philbert, avuga ko imidido yahawe gahunda yihariye, aho ubu mu Karere ka Musanze na Burera ndetse no hirya no hino mu gihugu barimo gukorwa ubushakashatsi kuri yo.
Ati:
“Ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima cya RBC, turiho turakora ubushakashatsi bugamije kumenya impamvu yayo [imidido] y’umwihariko mu gace runaka, ubushakashatsi bugamije kumenya imiti ishobora kuyivura ndetse n’ubushakashatsi bugamije kumenya imyumvire n’imyitwarire y’abaturage kuri ubwo burwayi.”
Dr Muhire akomeza avuga ko ibyo byose ari iterambere ryagiye ribaho muri ibi bihe bya vuba, rijyanye no kwita by’umwihariko ku ndwara zititabwaho. Avuga ko kuri ubu muri RBC hagiyeho porogaramu yazo yihariye, byatumye izo porogaramu zimanuka zigera no ku rwego rw’Ibigo nderabuzima.
Abafite uburwayi bw’imidido kuri ubu hari centre ebyiri zibakurikirana by’umwihariko mu karere ka Musanze, harimo iyo mu Kigo nderabuzima cya Gataraga n’indi ikorera muri Saint Vincent mu Mujyi wa Musanze. Mu karere ka Burera ho bakaba bakurikiranirwa mu Kigo nderabuzima cya Kinoni.
Dr Muhire akomeza agira ati “Uburwayi bw’imidido ni uburwayi nk’ubundi, uyirwaye ntibimubuza gukora ibimuteza imbere kandi abaturage ntibakwiye kubaheza cyangwa kubanena babaha akato, cyane ko atari n’uburwayi bwandura”.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) mu 2017-2018 bugashyirwa ahagaragara muri 2019, bwagaragaje ko mu Rwanda hari abarwaye imidido barenga ibihumbi bitandatu (6,000), ni mu gihe kandi kuri ubu hari amavuriro 13 yita ku barwaye imidido, harimo 11 yashyizweho muri gahunda ya Leta ibinyujije muri RBC ndetse n’andi 2 yashyizweho n’Umuryango Heart and Sole Africa (HASA) wita ku bafite indwara y’imidido.
Ibitaro byigisha bya Ruhengeri byubatswe mu 1939 bigenda bivugururwa binagurwa, bikaba bireberera Ibigo nderabuzima 17 byo mu Karere ka Musanze, n’ibindi 12 byo mu Turere twa Gakenke, Burera na Nyabihu; aho kuri ubu bafite abarwayi b’imidido barenga 550 bakurikirana.