Abarenga 50 i Rwinkwavu biyemeje guhagarika guteka kanyanga nyuma y’ubukangurambaga

Mu Murenge wa Rwinkwavu, Akarere ka Kayonza, haravugwa impinduka zidasanzwe nyuma y’uko abarenga 50 bo mu baturage basanzwe bazwiho guteka no gucuruza kanyanga, begereye ubuyobozi banitwaje ibikoresho bakoresheje muri icyo gikorwa, bandika inyandiko basaba imbabazi bemera ko batazongera kubikora ukundi.

Ni igikorwa gikomeye cyatewe inkunga n’ubukangurambaga bwatangiye mu byumweru bike bishize, aho ubuyobozi bw’umurenge bwahagurukiye ikibazo cy’inzoga zitemewe cyane cyane kanyanga, zari zimaze kuba indiri y’ibikorwa by’urugomo, ihohoterwa, n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kanyanga nk’inkomoko y’urugomo n’ihungabana ry’umutekano

Akagari ka Gihinga ni ko kagaragaye nk’ahari igitutu kinini cy’ibikorwa bya kanyanga, aho abaturage batangaza ko byari bisanzwe bimenyerewe ndetse bikanashyigikirwa n’abayobozi bamwe batagira icyo babikoraho.

Mpuhwezamariya Immaculée, umwe mu baturage, yagize ati:
“Inaha hari abatetsi ba kanyanga benshi bayitekera ahantu hazwi. Twe dutanga amakuru ariko ntibirangire, abayobozi benshi bajenjekera abateka kanyanga. Iyo utanze amakuru bakugendaho, bakakwita umwanzi w’abaturage.”

Undi muturage nawe yongeyeho ko nta gikorwa cyafashwe ku makuru batanze:
“Natanze amakuru inshuro nyinshi, Mudugudu na we nayabwiye ntiyagira icyo abikoraho. Icyo dushaka ni uko abayobozi bafata ingamba zikomeye kuko aba bantu barimo kutwangiriza urubyiruko.”

Ubuyobozi buratanga icyizere

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Bagirigomwa Djafari, yavuze ko ubuyobozi bwafashe icyemezo gikomeye cyo kurandura iki kibazo, kandi ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa.

Yagize ati:
“Twatangiye urugendo rwo guhashya kanyanga n’izindi nzoga zitemewe. Abaturage benshi baraje basaba imbabazi, batanga n’ibikoresho bakoraga, twamaze kwakira abarenga 50 banditse biyemeza kubireka burundu.”

Yongeyeho ko abarenga 10 bamaze gutabwa muri yombi, abandi bakomeje kwiyegurira gahunda yo kubireka ku bushake.
“Turashaka ko aba baturage bihindura aho kubafunga, keretse uzananirana. Ikigamijwe ni uko Rwinkwavu iba ahantu hizewe n’iterambere rirambye,” yashimangiye Bagirigomwa.

Iki gikorwa cyatangijwe mu murenge wa Rwinkwavu gishobora kuba urugero rwiza ku tundi duce tugihanganye n’icyorezo cya kanyanga n’inzoga zitemewe. Iyo ubuyobozi bufatanyije n’abaturage mu bushake n’ubufatanye, impinduka zishoboka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *