Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko agaciro k’ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga mu gihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2025 kasatiriye miliyari 2 z’Amadolari ya Amerika, kakagera kuri miliyari 1,995.26 USD.
Nubwo aka gaciro ari gato ugereranyije n’igihembwe cya kane cya 2024 (kari miliyari 2,484.12 USD), haragaragara ko ubucuruzi buhagaze neza cyane cyane mu kohereza ibicuruzwa hanze.
Ibyo u Rwanda rwohereje hanze byazamutse
Mu mezi atatu ya mbere ya 2025, ibicuruzwa bikomoka mu Rwanda byoherejwe hanze byari bifite agaciro ka miliyoni 480.82 USD. Ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2024, hariho izamuka rya 11.4%, nubwo hariho igabanuka rya 29.02% ugereranyije n’igihembwe cya kane cy’umwaka ushize.
Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) ni zo zaje ku isonga mu bihugu byoherejwemo ibicuruzwa byinshi, aho byageze kuri miliyoni 288.75 USD. Zakurikiwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ifite miliyoni 54.96, u Bushinwa (miliyoni 23.45), Luxemburg (miliyoni 11.98) na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) (miliyoni 10.73).
Mu karere, Uganda yakiriye ibifite agaciro ka miliyoni 5.88 USD mu gihe u Burundi bwakiriye ibifite agaciro ka miliyoni 3.74 USD.
Ikindi cy’ingenzi, RDC ni yo yabaye isoko rinini ry’ibicuruzwa byinjijwe mu Rwanda bigahita bijyanwa yo, aho byari bifite agaciro ka miliyoni 127.14 USD, bingana na 93.91% by’ibicuruzwa byose byasubijwe hanze.
Ibyo u Rwanda rwinjije byagabanutse
Ku rundi ruhande, ibicuruzwa byinjiye mu gihugu muri icyo gihembwe byari bifite agaciro ka miliyari 1,379.05 USD, bikaba byaragabanutseho 2.23% ugereranyije n’igihembwe nk’iki mu 2024, ndetse na 15.36% ugereranyije n’igihembwe cya kane cya 2024.
Ibihugu bitanu byohereje ibicuruzwa byinshi mu Rwanda ni:
- u Bushinwa: miliyoni 338.53 USD
- Tanzania: miliyoni 151.30 USD
- Kenya: miliyoni 135.35 USD
- u Buhinde: miliyoni 115.65 USD
- Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE): miliyoni 81.09 USD
Nubwo ubucuruzi bw’u Rwanda n’amahanga bwagabanutseho 0.99% ugereranyije n’igihembwe cya mbere cya 2024, biragaragara ko hari ibimenyetso by’uko ibyoherezwa hanze bikomeje kwiyongera, cyane cyane ku masoko yo mu Burasirazuba bwo hagati no mu karere.
Abasesenguzi bavuga ko u Rwanda rukwiye gukomeza gushora imari mu kongera ibikorerwa imbere mu gihugu ndetse no gushakira amasoko mashya ibicuruzwa by’ibanze nk’icyayi, ikawa, amabuye y’agaciro n’ibiribwa byatunganyijwe.
