Mu Rwanda, imibereho ya buri munsi n’akazi kenshi gaterwa n’iterambere rishingiye ku biro no kuri mudasobwa biri gutera ikibazo gishya: kwicara igihe kirekire. Ni ikibazo kitakigaragara nk’icyoroheje nk’uko benshi babitekereza. Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yaburiyemo benshi aho agaragaza ko kwicara igihe kirekire bifite ingaruka zisa n’izaterwa no kunywa itabi, izindi zikaba zirusha ubukana ibindi byemewe nk’ibyaha ubuzima.
Uyu muyobozi w’ingenzi mu nzego z’ubuzima mu Rwanda yifashishije urubuga rwa X (Twitter), atangaza ko kwicara igihe kirekire bitiza umurindi indwara z’ubwonko, umutima, ndetse n’izindi ndwara zidakira nka diyabete yo mu bwoko bwa kabiri.
“Kwicara amasaha atandatu ku munsi cyangwa arenga, byongera ibyago byo kurwara umutima ku kigero cya 35%, udutsi tw’ubwonko tugaturika ku kigero cya 14%, naho ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa kabiri bikikuba kabiri,” — Dr. Sabin.
Yongeyeho ko ibyago byo gupfa imburagihe byiyongera ku kigero cya 40% ku bantu bamara amasaha menshi bicaye.
Akamaro ko guhaguruka buri saha
Mu butumwa bwe, Dr. Sabin yasabye Abanyarwanda kwitwararika: “Buri minota 60 wicaye, haguruka! N’iyo waba ukora siporo nyuma, iyo wamaze amasaha menshi wicaye, ibyago biguma hejuru.”
Ibi bisobanuye ko siporo yo ku mugoroba itari igisubizo gihagije niba umuntu yaramaze umunsi wose yicaye nta kugenda cyangwa guhindura imyanya.
Imibare ikanganye ya Diyabete mu Rwanda
Raporo ya 2023 y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) yagaragaje ko abarenga ibihumbi 390 mu Rwanda barwaye diyabete, bigaragaza uko indwara zishingiye ku mibereho yicaye zikomeje kwiyongera. Aha, kwicara igihe kirekire bigaragara nk’inkingi ikomeye ituma izi ndwara zigira icyuho cyo kwinjiramo.
Impinduka zitangirira ku gikorwa gito
Abahanga mu buzima bagaragaza ko guhindura umuco wo kwicara igihe kinini, umuntu akajya ahaguruka kenshi, atembera cyangwa akora utwitozo duto nko kurambura amaguru, ari intambwe nto igira ingaruka nziza ku buzima igihe kinini.
Ni ubutumwa bw’ingirakamaro ku bakozi b’ibiro, abanyeshuri, abashoferi, n’abandi bose bamara igihe kirekire bicaye, aho guhindura imico ya buri munsi bishobora kurokora ubuzima.

