Perezida Ndayishimiye yakuriye inzira ku murima abari bategereje igitero cy’u Rwanda ku Burundi

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye umaze iminsi ashinja u Rwanda gushaka kumugabaho ibitero, yakuriye inzira ku murima abari bategereje igitero cy’u Rwanda ku Burundi, ariko asaba abaturage b’igihugu cye kuryamira amajanja kuko ngo nta muntu umenya umunsi w’igisambo.

Ni mu butumwa Perezida Ndayishimiye yashyize ku rubuga rwa X kuri iki Cyumweru, tariki ya 16 Gashyantare 2025.

Ndayishimiye yatangaje ko yagiranye ibiganiro n’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda, asaba abari biteze inyungu ku bitero by’u Rwanda ku Burundi gusubiza amerwe mu isaho.

Ati “Abari biteze gukamisha inyungu ku gitero cy’u Rwanda ku Burundi, nibasubize amerwe mu isaho.”

Gusa, Ndayishimiye ntiyavuze ibyo bihugu by’inshuti z’u Rwanda baganiriye ku byo aherutse kuvuga ko u Rwanda rushaka kumutera, asaba Abarundi yise ab’umutima kuryamira amajanja, kuko ngo nta muntu uzi umunsi w’igisambo.

Ubutumwa Perezida Ndayishimiye yanyujije ku rukuta rwe rwa X.

Ndayishimiye aherutse kubwira abaturage bo muri Komini Bugabira mu Ntara ya Kirundo, hafi y’umupaka w’u Rwanda, ko Abarundi biteguye guhangana n’Abanyarwanda.

Ati “Mwebwe mwitegure, ntimugire ubwoba, bariya turaziranye. Mu Bugesera muraziranye, kuva ku ngoma ya Cyami ntibigeze batunesha, ubu ni bwo badushobora? Mubibutse muti: ‘Muzi mu Kirundo aho byavuye’?”

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko imvugo za Perezida Ndayishimiye, zishinja u Rwanda kubugabaho ibitero, ari umugambi ahuriyeho na Perezida Felix Tshisekedi, wo gushaka gushora u Rwanda mu ntambara; aho Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukurarinda, aherutse kubwira RBA ko ibyo Ndayishimiye amaze iminsi avuga nta shingiro bifite, ahubwo ko ari imvugo zo kuyobya uburari ku byo we na Tshisekedi batangaje byo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *