Huye: Ingo zirenga ibihumbi 25 zigiye gucanirwa amashanyarazi, abaturage batangira gutekereza ku iterambere ryihuse

Mu karere ka Huye, haravugwa ibyishimo n’icyizere nyuma y’uko ubuyobozi butangaje ko ingo zisaga ibihumbi 25 zigiye guhabwa umuriro w’amashanyarazi binyuze mu mishinga ibiri ya EPC iri gushyirwa mu bikorwa n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gukwirakwiza Amashanyarazi (REG) binyuze muri EDCL.

Iyi mishinga izibanda ku kugeza amashanyarazi mu bice byose byemewe kugerwamo n’ibikorwaremezo bya Leta. Ibyo birimo imidugudu ituwe neza ndetse n’ahari ibikorwa nk’amashuri, insengero, amavuriro n’ibindi by’ingenzi.

Imirenge 13 ku isonga

Kayibanda Omar uhagarariye REG mu Karere ka Huye, yavuze ko umwe mu mishinga uzibanda ku mirenge irimo Mbazi, Karama, Mukura, Maraba, Gishamvu, Huye na Tumba. Avuga ko hasigaye gukora ibarura ryimbitse ry’uduce twari twaracikanwe, bakahageza ibyangombwa byose kugira ngo hose hose hagerweho.

Undi mushinga ujyanye nawo urimo utangira gukwirakwiza amashanyarazi mu mirenge ya Kigoma, Kinazi, Ruhashya, Rusatira, Rwaniro na Simbi. Aha harimo utugari twari twarananiriwe no kubona ipoto n’imwe y’amashanyarazi, nka Nyangazi (Simbi) na Nyaruhombo (Rwaniro).

Abaturage bo mu mirenge ya Simbi, Rwaniro n’ahandi bavuga ko bamaze imyaka bifuza amashanyarazi, bamwe batangira gutekereza ko Leta yibagiwe aho batuye. Nk’aho batuye muri Nyangazi, bavuga ko gusudiza imbabura cyangwa kuvumba televiziyo ku mirenge y’abaturanyi ari ibintu byabamunze mu iterambere.

Sahoguteta Pierre, utuye muri Simbi, yagize ati: “Tekereza umuntu usudira telefone agacana imbabura kugira ngo abone aho ashyushiriza sudire. Nta kintu gituma dutera imbere.”

Muhawenimana Samuel nawe yagaragaje uko abana biga batabashije kubona amatara, ndetse no gusudiza ibyuma bisaba kujya mu murenge wa Ruhashya, ibintu avuga ko bikomeza gutinza iterambere.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yemeje ko umuriro ugiye kubageraho vuba. Yasabye abaturage kuwukoresha neza mu bikorwa biteza imbere ubukungu n’imibereho myiza.

Kugeza ubu, imibare y’akarere igaragaza ko amashanyarazi amaze kugera ku gipimo cya 74.8% by’abaturage. Iyo mishinga izaba intambwe ikomeye iganisha kuri 100%, aho buri muturage wese wicaye mu gikari cy’iwabo azajya yatsa itara rihita rimurika ejo heza h’iterambere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *