Abakanyujijeho mu ikipe y’igihugu banyagiye Uganda ibitego 5-0 mu mukino wa gishuti

Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 21 Kamena 2025, Ikipe y’abakanyujijeho mu Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda “Amavubi Legends” yanyagiye Uganda Cranes ibitego 5-0, mu mukino wa gishuti wabereye kuri Kigali Pele Stadium, ugamije gushimangira umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Uyu mukino witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, ndetse n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Uwayezu François Régis, byarushijeho kuwugira uw’agaciro.

Amavubi Legends yatangiye umukino isatira bikomeye, binyuze ku mipira myinshi yambukiranyaga izamu rya Uganda yatangirwaga cyane na Sibomana Abdul, nubwo nta musaruro uhise uboneka.

Ku munota wa 18, ubufatanye bwa Haruna Niyonzima, Ngabo Albert, na Ntamuhanga Tomaine (Titi) bwatanze amahirwe akomeye, ariko Wahab wa Uganda ayikuramo mu buryo bwihuse.

Ku munota wa 30, habayeho impinduka aho Karim Kamanzi yasimbuwe na Lomami André Fils, ndetse na Nshimiyimana Eric asimburwa na Annaur Kibaya.

Nyuma y’iminota 10 gusa, ku munota wa 40, Sibo Abdul yateye coup franc nziza, umupira ugenda mu rihumye abakinnyi ba Uganda usanga Ngabo Albert ahagaze neza, awutera mu izamu, atsinda igitego cya mbere.

Igice cya mbere cyarangiye Amavubi ari imbere n’igitego 1-0.

U Rwanda rwagarutse rufite inyota yo kongera ibitego. Mugiraneza Miggy na Nshizirungu Hubert Bebe binjiye mu kibuga basimbura Sibo Abdul na Mateso Jean De Dieu.

Ku munota wa 53, Lomami André yaje gutsinda igitego cya kabiri ku mupira mwiza wa Titi.

Nyuma y’iminota 4, Lomami yongeye kugaragara mu izamu ry’Uganda, agaha umupira Hubert Bebe wari uri wenyine imbere y’izamu, nawe ntiyazuyaza, atsinda igitego cya gatatu.

Ku munota wa 61, Nyandwi Idrissa yatsinze igitego cya kane nyuma yo gucibwa neza umupira na Lomami André wari wagizwe kapiteni.

Uganda Cranes yatangiye gukina yitanga cyane ishaka igitego cy’icyubahiro, ariko ubufatanye bwa ba myugariro nka Miggy na Titi bwakomeje guhagarara neza.

Mbere y’uko umukino urangira, ku munota wa 87, Muhawenimana Théoneste yazamukanye umupira yihuta, acenga abakinnyi ba Uganda aboneza ishoti rikomeye mu izamu, atsinda igitego cya gatanu cy’u Rwanda.

Umukino warangiye ku ntsinzi y’amateka y’ibitego 5-0 by’Abakanyujijeho b’Amavubi ku banyagihugu ba Uganda.

Abakinnyi babanjemo ku ruhande rw’u Rwanda:

  • Ndayishimiye Eric Bakame
  • Rucogoza Aimable
  • Niyonshuti God
  • Enzo Ikumba
  • Ngabo Albert
  • Haruna Niyonzima
  • Sibo Abdul
  • Eric Nshimiyimana
  • Karim Kamanzi
  • Ntamuhanga Tumanine (Titi)
  • Mateso Jean de Dieu

Ikipe y’u Rwanda yongeye kwereka abakunzi b’umupira ko n’abari barasezeye kuri ruhago bagifite byinshi bashobora guha abakunzi b’uyu mukino, haba mu kwishimisha no mu kwimakaza umubano n’abandi bo mu karere.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *