Mu buzima bwa buri munsi, umuntu ahora ahura n’ibimunezeza kimwe n’ibimubabaza. Igihe rimwe na rimwe atabashije kwakira ibimubabaje, bishobora kumukururira uburwayi bwo mu mutwe, ahanini buterwa n’impamvu zitandukanye.
Muhoracyeye Olivette, inzobere mu kwita ku buzima bwo mu mutwe, asobanura ko buri burwayi bwo mu mutwe bugira inkomoko yabwo. Yagaragaje bimwe mu by’ingenzi bishobora gutera iki kibazo gikomeje kwiyongera mu mibereho y’abantu.
1. Ingorane zituruka ku ntambara na Jenoside
Muhoracyeye yibukije ko intambara, ndetse n’ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo nka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byasize ingaruka z’igihe kirekire ku buzima bwo mu mutwe. Abahuye n’ibikomere bikomeye byaba ku mubiri cyangwa ku mutima, bamwe babashije kubyakira, ariko hari n’abandi byateye ihungabana rikomeye, cyane cyane mu bihe byo kwibuka.
2. Amakimbirane mu muryango
Amakimbirane y’abashakanye cyangwa andi muryango anyuramo, ashobora gusiga igikomere gikomeye mu mitima y’ababigwamo. Mu gihe abantu babwirana amagambo abacisha intege cyangwa habayeho ihohotera rishingiye ku marangamutima, uwahohotewe ashobora gutakaza icyizere cy’ubuzima, agatangira kumva ko kubaho ntacyo bimaze.
Muhoracyeye avuga ko abana babonye ibyaha bikomeye nka se cyangwa nyina yica undi, nabo bashobora kwibasirwa n’ihungabana rihoraho.
3. Indwara zidakira
Indwara nk’igikatu (kanseri), diyabete n’izindi ndwara zidakira, iyo umuntu atabashije kuzihanganira neza, bishobora gutuma atakariza icyizere ubuzima. Yumva ejo hazaza hadashoboka, agatangira kugira agahinda gakabije kagera no ku burwayi bwo mu mutwe.
4. Ibibazo by’urukundo
Imibanire y’abakundana nayo ni indi ntandaro. Iyo umwe mu bakundana atandukanye n’undi, cyane iyo bari barabyizeye cyane, bamwe bashobora kwisanga mu biyobyabwenge cyangwa bagatangira kwiyanga, bikavamo uburwayi bwo mu mutwe.
5. Ibiyobyabwenge
Muhoracyeye agaragaza ko gukoresha ibiyobyabwenge ari kimwe mu bimenyetso byerekana ikibazo cyo mu mutwe. Iyo umuntu atangiye kubinywa, bituma adashobora kwigenzura, imitekerereze ikangirika, akabura ubushobozi bwo gukora inshingano ze neza no kubana neza n’abandi, bikaba byongera amakimbirane.
Ibimenyetso by’uburwayi bwo mu mutwe
Uburyo bwo kumenya ko umuntu ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe burimo:
- Gutakaza inyota yo kubaho
- Kudakunda ibyo yakundaga
- Kwihunza inshuti no kwanga kujya mu kazi
- Kubura ibitotsi
- Kwigunga bikabije
- Kubura ubushake bwo kurya
- Gutekereza kwiyahura cyangwa no kugerageza kubikora
Muhoracyeye yibutsa ko ibirenga 80% by’indwara zo mu mutwe byakwirindwa cyangwa bigakira igihe umuntu afashijwe hakiri kare, binyuze mu kumva ko adatereranywe.
Gufasha umuntu uri mu kibazo ni ingenzi. Kubegera, kubumva no kubaha ubufasha bituma biyumvamo icyizere, bikabarinda kugwa mu mfuruka mbi.
Ubushakashatsi bwakozwe na Ministeri y’Ubuzima mu 2018 bugaragaza ko indwara zo mu mutwe zitangira umuntu akiri muto — kimwe cya kabiri zishobora gutangira mbere y’imyaka 14, naho bitatu bya kane zigaragara mbere y’imyaka 20.
Icyorezo cya COVID-19 nacyo cyagize uruhare rukomeye mu kongera umubare w’abahuye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe ku Isi hose.
Ibarura rusange rya 5 ryakozwe mu 2023 ryagaragaje ko mu Karere ka Nyagatare honyine hari abantu 2,661 bafite uburwayi bwo mu mutwe.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryemeza ko kubaho neza atari ukubura gusa uburwayi, ahubwo ari no kugira imibanire myiza n’abandi. Iyo umuntu adafite ubuzima bwiza bwo mu mutwe, ntashobora kugira ubuzima buzira umuze.
Kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe ni inshingano ya buri wese. Nitufasha abahuye n’ibibazo mbere y’uko bikomera, tuzaba dutanze umusanzu ukomeye mu kubaka sosiyete itekanye kandi ifite ubuzima buzira umuze.
J. christian IHIRWE