Korali Hoziana izwi mu ndirimbo zihimbaza Imana, yasubiyemo indirimbo yayo yakunzwe cyane ’Tugumane’ mu rurimi rw’Igiswahili

lyi ndirimbo ifatwa nk’isengesho risaba Umukiza Yesu/Yezu kugumana n’abantu, yahinduwe mu Gishwahili bayita ’Kaa Nami’.

Ubuyobozi bwa Korali Hoziana buvuga ko bwafashe umwanzuro wo gusemura indirimbo Tugumane, ikajya mu Gishwahili byaturutse ku busabe bwa benshi nyuma y’uko ikoze mu mutima y’abatari bake, ariko kandi bikajyana no kugeza ubutumwa buyirimo no ku batuye Akarere u Rwanda ruherereyemo bavuga Igiswahili.

Umuyobozi wa Korali Hoziana, Lea Mukandangizi, yagize ati “Twakiriye ubuhamya bwinshi bw’abumvise indirimbo ’Tugumane’. Ni indirimbo itera umuntu kugira icyifuzo cyo kugendana n’Imana. Binyuze muri ’Kaa Nami’, twifuza gukomeza kwamaraza ubutumwa bwiza mu buryo burenga imbibi z’Igihugu.”

Mukandangizi yakomeje avuga ko iyi ndirimbo nshya ari intangiriro y’umushinga wa album nshya ya Hoziana, izaba igizwe n’indirimbo nshya, izakunzwe mbere ariko zisubiwemo mu buryo bugezweho, ndetse n’indirimbo zikozwe mu Giswahili.

Yakomeje agira ati “Kaa Nami si indirimbo gusa, ni isangesho ryo mu mutima. Amagambo yayo akomeye ndetse n’injyana yayo bituje bifasha umuntu wese kuyumvira mu mwuka wo gutekereza, gusenga no kwegera Imana cyane.”

Korali Hoziana isanzwe ibarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge, kuri ubu imaze gushyira hanze Album zirenga 12 z’amajwi n’izindi eshanu z’amashusho. Muri izo ndirimbo harimo nyinshi cyane zikunzwe zirimo ‘Tugumane’, ‘Turagutegereje’ na ‘Mugeni wa Yesu’.

umusarenews media

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *