Nshimyumuremyi akomeje umugambi mubisha wo guharabika u Rwanda

Uwitwa Nshimyumuremyi Fabrice akomeje umugambi we mubisha wo guharabika u Rwanda, afatanyije n’izindi nyangarwanda aho yahungiye ku mugabane w’u Burayi.

Ibikorwa bya Nshimyumuremyi byo guharabika u Rwanda, kuri ubu abikora abicishije ku mbuga nkoranyambaga nka X yahoze yitwa Twitter, agamije kwangisha abanyarwanda ubutegetsi buriho, aho avuga ko politiki z’igihugu cy’u Rwanda ntaho zageza igihugu.

Uyu musore kuri ubu ufite imyaka 32 y’amavuko, mbere y’uko ava mu Rwanda mu mwaka wa 2017, yagiye atabwa muri yombi bitewe n’ibitekerezo biyobya urubyiruko yari afite, aho akenshi yabicishaga mu ndirimbo yakoraga.

Nshimyumuremyi wize mu gihugu cy’u Buhinde ari naho yatangiriye ibyo bikorwa by’imyumvire idahwitse, yarangijeyo mu mwaka wa 2015 agaruka mu Rwanda, atangira gukorana n’Ishyaka rya RNC ritemewe kandi ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, aho yari Umunyamabanga waryo mu Mujyi wa Kigali.

Muri icyo gihe, Nshimyumuremyi Fabrice yakoranaga na Jean Paul Turayishimye uri mu batangije RNC, gusa uyu nawe yaje gutandukana nayo n’ubwo agifite imigambi mibisha yo guharabika ubuyobozi bw’u Rwanda na Leta muri rusange mu biganiro bitandukanye atanga.

Ni mu gihe kandi uyu musore wavukiye i Nyamata mu Karere ka Bugesera mu mwaka wa 1992, umuryango we ukaza kwimukira mu Murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali mu mwaka wa 2005, yanumvikanye ashyigikira Paul Rusesabagina na bagenzi be muri politiki zibangamira igihugu.

Hari amakuru avuga ko mu mwaka wa 2017, ari bwo Nshimyumuremyi Fabrice yavuye mu Rwanda agaca muri Tanzaniya aho yamaze igihe, nyuma aza gukomereza muri Maroc, ari naho yaciye yinjira ku mugabane w’u Burayi.

Nshimyumuremyi Fabrice ugenda uvuga ko Politiki y’u Rwanda idateza imbere abaturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *