Kuri uyu wa Gatatu tariki 05 Gashyantare 2025, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yatangaje ko ingengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025 izava kuri miliyari 5690,1 Frw, ikagera kuri 5816,4 Frw, bivuze ko iziyongeraho miliyari 126,3 Frw; hibandwa mu bikorwa bitandukanye birimo iby’ubuhinzi cyane cyane muri nkunganire, ifumbire mvaruganda ihabwa abaturage n’ibikorwaremezo.
Ingengo y’imari y’u Rwanda yari yemejwe muri Kamena 2024, yari miliyari 5690,1 Frw ariko nyuma yo kuyivugurura, Guverinoma yasanze aya mafaranga agomba kwiyongera kugira ngo ibikorwa byateganyijwe byose bizashobore kugerwaho.
Minisitiri Murangwa Yusuf ubwo yasobanuriraga Abadepite ishingiro ry’umushinga w’ingengo y’imari ivuguruye, yavuze ko amafaranga yasaranganyijwe hashingiwe ku bikenewe kugira ngo “turangize neza uyu mwaka w’ingengo y’imari.”
Yavuze ko ingengo y’imari isanzwe iziyongera, ikava kuri miliyari 3682,9 frw ikagera kuri miliyari 3728,5 Frw bivuze ko iziyongeraho agera kuri miliyari 45,7 Frw.
Ati “Iyi nyongera izafasha muri gahunda zitandukanye zirimo gutanga uruhare rwa Leta mu bikorwa by’iterambere, kuziba icyuho ku bwiteganyirize n’imishahara y’abakozi no kuziba icyuho mu ngengo y’imari igenerwa za ambasade kubera ambasade nshya yafunguwe muri Luxembourg.”
Amafaranga agenewe imishinga na yo aziyongeraho miliyari 80,6 Frw, bivuze ko azava kuri miliyari 2007,2 Frw agere kuri miliyari 2087,9 frw.
Uyu muyobozi kandi yavuze ko iyi nyongera yashyizwe mu bikorwa bitandukanye birimo iby’ubuhinzi cyane cyane muri nkunganire, ifumbire mvaruganda ihabwa abaturage n’ibikorwaremezo.
Yashimangiye ko mu kuvugurura umushinga w’ingengo y’imari ya 2024/2025, hashingiwe ku ngamba zo gukomeza kuzahura ubukungu no kwita ku mibereho myiza y’Abanyarwanda.
Ati “Isaranganywa hagati y’ibikorwa n’imishinga ryakozwe hagendewe ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingengo y’imari mu mezi atandatu abanza n’ibizakenerwa mu gice cya kabiri cy’ingengo y’imari kugeza mu mpera za Kamena 2024/2025.”
Kugeza ubu ingengo y’imari ya 2024/2025 yashyizwe mu bikorwa ku rugero rwa 65%; nk’urugero mu rwego rw’ubuhinzi hatanzwe toni 4141 z’imbuto z’indobanure, toni 48.364 z’ifumbire mvaruganda, na ho ubutaka bwahujwe ni hegitari 778.816.
Mu rwego rw’ingufu ingo, 46.752 zahawe amashanyarazi afatiye ku muyoboro mugari, na ho ingo 81.228 zahawe amashanyarazi aturuka ku ngufu z’imirasire ikomoka ku zuba.
Ishingiro ry’umushinga w’ingengo y’imari ya 2024/2025 ivuguruye ryatowe n’abadepite 77, nta waryanze, nta n’uwifashe, mu gihe imfabusa ari imwe; ni mu gihe umushinga w’itegeko ugiye koherezwa muri komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, ikawusuzuma mu buryo burambuye.


Мережевий простір України отримав новий навігаційний інструмент — навігатор по сайтам, покликаний об’єднати різнопланові українські сайти.
Цей інтернет-майданчик збирає адреси веб-сторінок, що присвячені широкий спектр тем. У переліку представлені сайти загальнодержавного значення, а також ті, що концентруються на висвітленні подій певних областей.
Місія проєкту — створити зручну точку входу для інтернет-аудиторії, які полюють на якісний вітчизняний контент на будь-яку вподобану тематику: починаючи від оперативних зведень і політикуму до матеріалів з історії, трендів для молоді, стилю життя, активізму та експертних думок.
Цей ресурс орієнтований на широку аудиторію та відкритий до співпраці з медіа, журналістами та бізнес-партнерами, які хочуть виділятися в українському інформаційному полі
Not long ago I was trying to understand my laptop’s hardware specifications. While
looking for answers I discovered https://znayka.com.ua.
I couldn’t find step-by-step guidance on most websites. Many sources were confusing.
On this site I found practical upgrade information, along with illustrations that made everything much easier to understand.
I suggest checking this site if you want reliable information about laptops and hardware upgrades.