NISR ivuga ko ibiciro ku masoko yo mu Rwanda byiyongereyeho 6,8% mu Ukuboza 2024

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko mu Ukuboza 2024, ibiciro ku masoko byiyongereyeho 6,8% ugereranyije na 5% byari byazamutseho mu kwezi kwari kwabanje.

Mu Ukuboza 2024, ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 6%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,7% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 17,9%.

Ugereranyije Ukuboza 2024 na Ukuboza 2023, ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu byiyongereyeho 5,8%. Ugereranyije Ukuboza na Ugushyingo 2024, ibiciro byagabanutseho 0,8%. Iri gabanuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 2,7%.

Mu Ukuboza 2024, ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 5,7%, ibiciro by’inzu, amazi, amashanyarazi, gazi n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4,7% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 18,8%.

Ugereranyije Ukuboza na Ugushyingo 2024, ibiciro byagabanutseho 1,6%. Iri gabanuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byagabanutseho 3,4%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *