Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yatangaje ko ibikomoka ku buhinzi byoherejwe mu mahanga byinjirije u Rwanda arenga miliyoni 839,2$ (arenga miliyari 1.162 Frw) mu 2023/224, akaba yaragabanutse ugereranyije na miliyoni 857,2 $ yari yinjiye mu mwaka wa 2022/2023.
Ibihingwa byoherezwa mu mahanga byiganjemo ikawa yinjirije u Rwanda miliyoni 78,71$, mu gihe icyayi cyinjije arenga miliyoni 114,88$ mu 2023/2024.
Icyiciro cy’indabo, imboga n’imbuto kiri kuzamuka ku rwego rwo hejuru cyahaye u Rwanda arenga miliyoni 75,12$, mu gihe ibikomoka ku buhinzi byongerewe agaciro n’ibikomoka ku matungo byinjije miliyoni 562,43$ na ho ibireti byinjiza miliyoni 8$.
Raporo ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ya 2023/24 igaragaza ko amafaranga u Rwanda rwinjije avuye mu bikomoka ku buhinzi yagabanyutseho 2% ugereranyije na miliyoni 857,2 $ yari yinjiye mu mwaka wa 2022/2023.
Bisobanurwa ko impamvu z’iri gabanyuka zishingiye ku bibazo bitandukanye birimo n’ihindagurika ry’ibiciro ku isoko mpuzamahanga.
Umusaruro w’ikawa mu Rwanda wagabanyutseho 13,4% ugera kuri toni 17.037,6 mu 2023/2024 binatuma iyoherejwe mu mahanga igabanyukaho 17.9% igera kuri toni 16.478,5 muri uwo mwaka biturutse ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe n’ibiciro byagiye bihindagurika ku isoko mpuzamahanga.
Icyayi cyatunganyijwe ni toni zirenga gato ibihumbi 40, na cyo cyagabanyutseho 2% ugereranyije na toni 40.874 zari zatunganyijwe umwaka wari wabanje.
Iyi raporo igaragaza ko n’ubwo umusaruro w’icyayi wagabanyutse, amafaranga cyinjiriza igihugu yiyongereyeho 7,1% ava kuri miliyoni 107,3 $ agera kuri miliyoni 114,9$.
Umusaruro w’ibikomoka ku ndabo, imboga n’imbuto na wo wazamutseho 29,1% ugereranyije n’umwaka ushize ahanini biturutse ku isoko muzamahanga rigenda rirushaho kwaguka. Imboga zoherejwe mu mahanga ziyongereyeho 22,39% mu gihe imbuto ziyongereye ku rugero rwa 60,82% ariko indabo zigabanyuka ku ijanisha rya 52,31% ugereranyije na 2022/2023.
Mu musaruro w’ubuhinzi watunganyirijwe mu nganda ukoherezwa mu mahanga harimo ibinyamisogwe bifite isoko rikomeye mu karere u Rwanda ruherereyemo, amavuta yo guteka ava mu bihingwa by’imbere mu gihugu, isukari igenda irushaho kwigarurira isoko ry’akarere na mpuzamahanga, amafi, ibinyabijumba hamwe n’amatungo mazima n’ibindi bikomoka ku matungo byose byagize uruhare runini mu kwinjiriza igihugu agatubutse.
Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024 ikawa y’u Rwanda yoherejwe cyane mu bihugu nk’u Busuwisi, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Suède n’u Butaliyani na ho icyayi cyoherejwe ku isoko mpuzamahanga harimo mu bihugu bya Pakistan, u Bwongereza, Misiri, Kazakhstan, Ireland n’ahandi.