Ku myaka 66 y’amavuko, umugabo wari utuye mu gace ka Kisauni kari mu Mujyi wa Mombasa witwa Gregory Kilguor, yasanzwe yashizemo umwuka ubwo yari arimo kwikinisha nyuma yo kumara umwaka ataryamana n’umugore we.
Amakuru y’ibanze Polisi ya Kenya ivuga ko irimo gushingiraho ikora iperereza ryimbitse ku rupfu rwa Gregory Kilguor ukomoka muri Canada, ni uko yashizemo umwuka saa Munani z’ijoro ubwo yarebaga amashusho y’urukozasoni anikinisha.
Inzego z’umutekano zinjiye mu rugo rwe, zasanze aryamye ku buriri, yapfuye afashe igitsina cye n’akaboko k’ibumuso, mudasobwa ye iri kwerekana filime y’urukozasoni.
Aho mu cyumba cye ni naho umugore we yamusanze bigaragara ko yashizemo umwuka yikinishaga, ahita yihutira kubimenyesha Polisi.
Nyuma y’urupfu rwe, umurambo we wajyanwe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Jocham kugira ngo ubanze gukorerwa isuzuma hemezwe icyamuhitanye.
Uwari umugore wa nyakwigendera, Judith Awuor ufite imyaka 33 yabwiye Polisi ko n’ubwo nyakwigendera yari umugabo we kuva mu myaka ibiri ishize, bari bamaze umwaka bataryamana bitewe n’impamvu zo kutizerana.
Ni mu gihe Impuguke mu bijyanye n’ubuzima zivuga ko kwikinisha bishobora kuzahaza abagabo bageze mu zabukuru, mu gihe babikora bafite ibindi bibazo by’ubuzima nk’indwara z’umutima n’umuvuduko ukabije w’amaraso.