Abakinnyi babiri b’Ikipe y’Igihugu ya Basketball y’Abangavu batarengeje imyaka 18, Nibishaka Brigitte na Cyuzuzo Rebecca, bagiye kwerekeza mu igerageza mu ikipe y’abato ya Tango Bourges Basket ikina mu Cyiciro cya Mbere mu Bufaransa.
Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA), Ishimwe Fiona yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko aba bakinnyi bazerekeza mu Bufaransa mu cyumweru gitaha.
Ati “Aba bakinnyi bazerekeza mu igerageza mu ikipe y’abato nibitwara neza babe bazamurwa mu nkuru cyangwa babone andi mahirwe yo gukina hanze.”
Yakomeje avuga ko bazanabona n’amahirwe yo gukomeza amasomo yabo kuko bazahabwa buruse; bikaba ari bimwe mu bikubiye mu masezerano iyi kipe yagiranye na FERWABA muri Kamena 2024.
Aba bakinnyi bombi ni bamwe mu beza ndetse batanga icyizere cyo kuzavamo abakinnyi bakomeye, aho by’umwihariko Nibishaka usanzwe ukinira GS Marie Reine Rwaza, yabaye umukinnyi witwaye neza muri Shampiyona iheruka ndetse n’uwatsinze amanota menshi.
Tango Bourges Basket ni ikipe yashinzwi mu mwaka wa 1967, ikaba ari ubukombe mu Bufaransa kuko imaze kwegukana shampiyona inshuro 15, ibikombe 11 by’igihugu, Euro Cup mu bagore inshuro 2, FIBA Europe Super Cup inshuro imwe n’ibindi bikombe bitandukanye by’imbere mu gihugu.