Umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda-DGPR) ku mwanya w’Umukuru w’igihugu, Hon Dr Frank Habineza yijeje abaturage bo mu Karere ka Gisagara, ko nibamugirira icyizere bakamutora akaba umukuru w’igihugu azahita abakorera umuhanda Musha-Huye ugashyirwamo kaburimbo mu gihe gito, bikabafasha mu nzira y’iterambere.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Kamena 2024 mu Murenge wa Musha mu Karere ka Gisagara, ubwo ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda ryakomezaga ibikorwa byo kwamamaza umukandida waryo ku mwanya w’Umukuru w’igihugu, Hon Dr Frank Habineza ndetse n’abakandida Depite 50.
Hon Dr Habineza yagize ati:
“Uyu muhanda ni mubi cyane kuwunyuramo ni ikibazo ndetse nturashyirwa mu ngengo y’imari ya Leta, utekerezwaho ariko iyo amafaranga akora ikintu ataraboneka ushobora kumara n’imyaka 10 utarakorwa, gusa buriya abantu bo muri Green Party ururimi rwacu rurarema. Nigeze kujya kwiyamamaza i Kibeho mu mwaka w’i 2017 umuhanda ari mubi cyane uva i Butare ujyayo navuyeyo mbabaye cyane ntanga icyo gitekerezo mu kwezi kwa 11 umuhanda wahise ukorwa ubu abanya-Butare ujya i Kibeho kwa Bikiramariya bafite kaburimbo. Turagira ngo dufatanye muri icyo cyizere namwe umuhanda wanyu mu kwezi kwa cyenda uzabe wagezemo kaburimbo. Ibyashobotse ahandi na hano i Gisagara birashoboka.”
Dr. Habineza kandi yongeyeyo ko nk’uko urubyiruko rukunda kuvuga ngo ni wane bisobanuye ngo ni byiza abasaba no kuzamutora kuko nabyo ari byiza.
Ati:
“Niswe Habineza ubifuriza ineza gutora Habineza ni wane muzatugirire icyizere mutore Green Party turi intumwa nziza”.
Bamwe mu batuye muri aka Karere ka Gisagara baganiriye na bavuze ko biteze byinshi byiza kuri iri shyaka.
Uwitwa Alex Dusabe yagize ati:
“Ntacyo ndenzaho ndanezerewe gusa nk’uko abidusezeranyije turamusaba kuzabikora”.
Uwimpuwe Yvette wo mu Murenge wa Musha nawe yunze mu rya mugenzi we ati:
“Nta kabuza tuzatora kuri Green Party turabizeye gusa bazarusheho kutwegera ibintu bikomeze kuba waneza dukomeze kuryoherwa.”
Ni mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza bya Democratic Green Party of Rwanda byakomereje mu Karere ka Ruhango, aho abaturage bakiriye ku bwinshi Kandida Perezida, Hon Dr Frank Habineza yongera gushimangira ko ari intumwa nyayo itumika bakwiye gutuma, nabo bamusezeranya ko nta kabuza bazamuhundagazaho amajwi kuri we no ku Badepite b’iri shyaka.