Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri ruhago cyagombaga kubera mu Rwanda ntikikibaye!

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 26 Kamena 2024, Leta y’u Rwanda yatangaje ko igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho mu mupira w’amaguru ku Isi cyagombaga kubera i Kigali mu Rwanda kitakibaye.

 

Ibi ni ibigaragara mu itangazo ry’Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB) mu izina rya Leta y’u Rwanda, aho iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kugirana ibiganiro na Easy Group EXP yateguraga iri rushanwa, bakemeranya ko amasezerano aseswa; ni nyuma yo kugenzurana ubushishozi ibyo izi mpande zombi zari zaremeranijwe nk’uko iri tangazo ribivuga.

 

Ni mu gihe byari biteganijwe ko iri rushanwa ryari kuzaba muri Nzeri uyu mwaka turimo wa 2024.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *