Nk’uko bimenyerewe ubu igihugu kiri mu bihe bidasanzwe bya guma mu rugo, kubera icyorezo cyugarije Isi cya COVID 19, gusa Abanyamakuru bari mu bemerewe gukora kimwe n’abakora indi mirimo yemerewe gukomeza gukora, ariko hagashyirwaho ingamba zo kwirinda; ibyo Abanyamakuru Ntwali John Williams na Muhizi Olivier bazize.
Aba banyamakuru bombi (Ntwali John Williams na Muhizi Olivier) bo babirenzeho bajya gutara inkuru mu baturage mu buryo butemewe mu gace kazwi nka Bannyahe; Polisi ivuga ko bafashwe bahuruje abaturage batuye muri aka gace babafata amashusho ngo bagombaga kunyuza ku muyoboro wa Pax/Ireme TV.
Ntwali ni nyiri ikinyamakuru PAX/Ireme news TV; terevisiyo ikorera kuri internet naho Muhizi akaba umunyamakuru bakorana mu kumufatira amashusho n’ibindi; aba bombi bakaba batawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mata 2020, bazira kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID 19; nk’uko umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera John Bosco, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yabitangarije Umusarenews mu kiganiro twagiranye kuri telefone.
CP Kabera yagize ati “Nibyo koko bafashwe bazira kurenga ku mabwiriza yashyizweho yo kwirinda COVID 19 mu gihugu hose, ubwo barahanwa hakurikijwe icyo amategeko ateganya, bari kuri station ya police i Remera, bafashwe bahurije hamwe abaturage ahazwi nka Bannyahe barimo babafata amashusho ngo bagombaga gukoresha mu nkuru zabo kandi ntibyemewe turi muri guma mu rugo ariko twari dusanzwe twarabihanangirije inshuro nyinshi ariko ntibumva”.
Aba banyamakuru basanzwe barigize imbonera dore ko bavuga ko ngo bakora itangazamakuru rivugira rubanda rugufi ndetse n’abatagira kivugira ‘Voice of Voiceless’; bakaba bifashisha uyu muyoboro wabo w’uburozi usanzwe utavugwaho rumwe, kubera ibiganiro banyuzaho cyane cyane biharabika leta y’u Rwanda na Perezida Paul Kagame, ndetse no gupfobya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994; ariko nanone abantu ariko bakomeje kwibaza ukuntu abantu bazi ubwenge barenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cyugarije Isi.
Andi makuru umunyamakuru wa Umusarenews yahawe n’umwe mu bantu basanzwe bazi neza aba banyamakuru, avuga ko n’ubusanzwe batumva kuko ngo akenshi bakorana n’abantu baba hanze bazwi nk’ibigarasha mu gushaka guharabika ubuyobozi bw’Igihugu, ndetse ko wasanga no mu byo Polisi yabafatiye birimo n’ubwo umuvugizi ntacyo yabitangajeho.
Ni mu gihe abenshi bakomeje kwibaza icyo aba banyamakuru bashaka muri utu duce twa Kangondo na Kibiraro tuzwi nka Bannyahe, bakanibaza icyo bahuje abaturage babashakaho n’icyo bari gukoresha ayo mashusho.
Muhizi na Ntwali nimuhonoke muze twubake igihugu dusigasire ibyo twagezeho.

