Amakipe 2 ya RNP SWAT yitabiriye irushanwa Mpuzamahanga rihuza abapolisi kabuhariwe

Polisi y’u Rwanda, yitabiriye irushanwa rihuza abapolisi kabuhariwe SWAT (Special Weapons And Tactics) bo mu bihugu bitandukanye hirya no hino ku isi, abera muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), aho yari ihagarariwe n’amakipe abiri (RNP SWAT-1 na RNP SWAT-2).

Ni irushanwa ngarukamwaka ry’iminsi itanu ryatangiye ku wa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2024, i Dubai; aho amakipe ya Polisi y’u Rwanda yaryitabiraga ku nshuro ya gatatu, rikaba rirangwa no kugaragaza ubuhanga mu gutekereza, kurasa ku ntego hamwe n’imbaraga z’umubiri, hagamijwe guteza imbere kungurana ubuhanga n’ubunararibonye hagati y’ibihugu bihagararirwa n’amakipe atandukanye ku rwego Mpuzamahanga.

Iri rushanwa rifatwa kandi nk’urubuga mpuzamahanga rwo gushimangira ubufatanye hagati y’amakipe yose aryitabira hagamijwe kurushaho kunoza imikorere, aho buri mwaka amakipe ya SWAT ku isi yose ahurira mu kigo cy’amahugurwa giherereye i Dubai, kugira ngo bahatane mu byiciro bitandukanye bijyanye n’amayeri n’ibikorwa byo guhangana n’ibitero by’iterabwoba, gutabara abafatiwe mu bitero, kurira no kumanuka iminara no kunyura mu nzitizi.

Ikipe ya mbere ya Polisi y’u Rwanda-RNP SWAT-1 yaje ku mwanya wa Mbere mu mwitozo wo kunyura mu nzitane (Obstacle course) mu gihe RNP SWAT-2 yaje ku mwanya wa 6, mu gihe ku rutonde rusange mu irushanwa ryose; Amakipe ya Polisi uko ari abiri; RNP SWAT-1 yaje ku mwanya wa 12, mu gihe RNP SWAT-2 yaje ku mwanya wa 19, mu makipe 73 yitabiriye irushanwa, aturutse ku migabane itandukanye y’isi (Afurika, u Burayi, Aziya, Amerika y’Amajyaruguru n’Amerika y’Amajyepfo).

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *