Imiryango itari iya Leta isanga gahunda ya Ejo heza itanoze

Bamwe mu bagize imiryango itari iya Leta(Civil Society Organizations-CSOS), bavuga ko hari bimwe bikwiye kunozwa muri gahunda ya Leta yo kwizigamira kw’abaturage izwi nka Ejo heza.

Ibi ni bimwe mu byatangajwe na bamwe bagize imiryango itari iya Leta, ubwo bahugurwaga n’umuryango Ihorere Munyarwanda Organization (IMRO-Rwanda) ku gukorera abaturage ubuvugizi, na cyane ko yaba iyi miryango, Leta ndetse n’abikorera ku giti cyabo, bose bahuriza ku gukora icyateza umuturage imbere.

Mu biganiro mu matsinda harebwa bimwe mu bibangamiye abaturage byakorerwa ubuvugizi, mu turere dutandukanye nka Nyarugenge, Gasabo, Kamonyi, Muhanga, Nyanza, Huye, Rubavu, Rusizi, Rwamagana, Rulindo na Musanze, abo IMRO-Rwanda yahuguye bagiye bagaragaza ko gahunda ya Ejo heza irimo ibintu bimwe na bimwe bikwiye gukosoka, kugira ngo umuturage ari nawe ifitiye akamaro ayibonemo kurushaho.

Mu byo bagaragaje bikibangamira abaturage muri iyi gahunda, harimo kuba inzego za Leta ziyishyiramo agahato kandi yari ikwiriye gusobanurirwa umuturage akayijyamo ku bushake, ibi ngo bikorwa bagamije kwesa imihigo ; harimo kandi kuba itangwa n’abatishoboye banahabwa inkunga y’ingoboka bikarangira bakaswe amafaranga yakabaye abafasha kubaho bahabwa na Leta, ndetse n’abasheshe akanguhe usanga bayakwa ku gahato, kandi bageze mu zabukuru.

Mu bandi babangamirwa n’iyi gahunda barimo abakozi ba Leta bayakwa kandi bizigamira mu bundi buryo, kimwe n’abandi bikorera bizigamira binyuze mu makompanyi atandukanye, aho usanga umuntu umwe ashobora kwizigamira ahantu henshi hatandukanye atari ubushake bwe, ahubwo ari ukwanga kwiteranya n’inzego z’ibanze.

Aba bagize imiryango itari iya Leta bavuga iyi gahunda ari nziza, ariko ikwiriye kwiganwa ubushishozi, ababishinzwe bakareba uburyo byakosoka kugira ngo wa muturage wizigamira abikore bimuvuye ku mutima atari agahato nk’uko bamwe mu baturage baganiriye n’Umusare bagiye babigaragaza, bavuga ko iyi gahunda ari nziza ariko abayishyira mu bikorwa babikora nabi.

Umwe muri bo ni umusaza w’imyaka mirongo irindwi n’itandatu utarashatse ko amazina atangazwa wagize ati:”Nk’ubu ndi umusaza mfashwa na Leta, ariko iyo ngiye gufata udufaranga bangenera, bambwira ko bakuyeho Ejo heza. Ejo heza hanjye ni ahahe ko nzaba naripfiriye?’’

Ni mu gihe hari undi watanze ubuhamya avuga ko hari umuntu witabye Imana, abura uko ashyingurwa kuko yari amaze igihe gito yimukiye aho hantu, kandi yarizigamiye muri Ejo heza; avuga ko uburyo amafaranga bizigamira acungwamo nabwo budasobanutse.

Ni mu gihe iyo uvugisha abayobozi cyane cyane ab’inzego z’ibanze, bavuga ko gahunda ya Ejo heza ntawe bashyiraho agahato, ahubwo bakangurira abaturage kwizigamira babinyujije mu nama zitandukanye bagirana, bakanavuga kandi ko ayo mafaranga acungwa neza kuko hari amafishi yabugenewe utanze umusanzu we ahabwa, kugira ngo azamenye uburyo yizigamira.

Abahagarariye imiryango itari iya Leta yahuguwe, biyemeje gukorera hamwe kugira ngo bakore ubuvugizi bunoze ku bibazo bibangamiye abaturage, dore ko mbere wasangaga buri muryango ukora ukwawo nta bufatanye buhari, ni mu gihe kandi baniyemeje kugaragaza ibyo bakora nk’abafatanyabikorwa mu iterambere ry’uturere, ari naryo ry’umuturage.

 

Andi mafoto yaranze ibiganiro byateguwe na IMRO-Rwanda, bigahuza abagize CSOs zitandukanye:

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *