Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo buvuga ko umubare w’abangavu basambanywa ugenda ugabanuka bitewe n’ingamba zafashwe, zirimo clubs z’abana ku Mudugudu, ku ishuri, gufata no gufunga abakekwaho guhohotera abana, no gushyiraho umukozi ushinzwe gukurikirana no kurengera uburenganzira bw’umwana.
Ibi ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe Imibereho myiza, Mukama Marceline, avuga ko n’ubwo imibare iri hejuru ariko ari micye ugereranyije n’umwaka wabanje, kuko mu mezi atandatu habarurwaga abana basambanyijwe bagaterwa inda barenga 800.
Avuga ko zimwe mu mpamvu zatumye iyi mibare igabanuka ari uburyo bashyizeho bwo kurengera umwana nawe abigizemo uruhare, hashingwa amahuriro y’Abana ku Mudugudu (Clubs ku Mudugudu), intego ari ukubaha amakuru kugira ngo nibabona ikibazo bakivuge hakiri kare, ndetse na gahunda y’Umudugudu ku ishuri, aho abana biga ku Kigo kimwe cy’ishuri baturuka no mu Mudugudu umwe bamenyana.
Visi Meya Mukamana ati:
“Twakoze icyo twise Club ku Mudugudu abana bagahurira hamwe mu Mudugudu, intego ari ukubaha amakuru ku kibazo gihari kugira ngo kibonetse umwana ajye atanga amakuru. Twanakoze Umudugudu ku ishuri aho abana baturuka mu Mudugudu umwe ku ishuri bamenyana, ibi ntibidufasha kurwanya isambanywa ry’abana gusa binadufasha kumenya umwana usiba n’uwabuze ku ishuri.”
Mu bindi byakozwe harimo kuba ku rwego rw’Akarere harashyizweho umukozi ushinzwe gukurikirana no kurengera uburenganzira bw’umwana, hakaba kandi ku bufatanye n’abafatanyabikorwa banafite umunyamategeko ufasha abana mu Nkiko mu gihe bahohotewe n’uburyo bwo kubonera indezo abana bavutse ndetse n’ibifasha ba nyina; gusa ngo nta byera ngo de kuko bagifite imbogamizi za bamwe mu babyeyi bahishira iki cyaha bagamije kunga umuryango w’umwana wahohotewe n’uwamuhohoteye.
Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, nawe avuga ko umubare w’abangavu basambanywa ugenda ugabanuka bigaragazwa n’imibare itangwa n’Intara aho batakiza ku mwanya wa kabiri ahubwo basigaye bari mu Turere dufite abana bacye basambanyijwe; ibi ngo bikaba ari umusaruro w’ubukangurambaga bwinshi bwakozwe mu baturage, ndetse no gufata no gufunga abagabo bahohotera abana, ku buryo hari abarenga 300 bakatiwe n’Inkiko bazira iki cyaha bituma abandi babona isomo babivamo.
Meya Gasana ati:
“Umubare urimo kugabanuka, imibare y’Intara ubundi twabaga aba kabiri cyangwa abambere, ubu turi mu Turere twa nyuma mu Ntara dufite abana basambanyijwe. Mu bana barenga 1,200 buri mwaka batewe inda, twamanutse twageze muri 500, nta kindi cyabiteye ni ubufatanye n’inzego mu guhiga abagabo, abarenga 300 bakorewe dosiye abandi barafunze byatanze isomo abandi barabireka.”
Ni mu gihe guhera muri Nyakanga 2023 kugera mu Ukuboza 2023, mu Karere ka Gatsibo abana 518 bari hagati y’imyaka 14 kugera ku 19 aribo bari bamaze kumenyekana ko basambanyijwe bagaterwa inda; aho muri bo 170 bari hagati y’imyaka 14 na 17 naho 348 bakaba bari hagati y’imyaka 18 na 19 y’amavuko.