Mu Kagari ka Muganza, Umurenge wa Gatore, Akarere ka Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba, haravugwa umugabo witwa Evariste Gahiza umaze igihe yarabuze, ndetse bakaba batazi amakuru ye kandi n’inzego z’umutekano zikaba zivuga ko zitazi aho aherereye.
Ubwo twageraga muri aka Kagari, abaturage batubwiye ko imyaka ibaye hafi ibiri, uyu mugabo Gahiza Evariste aburiwe irengero ajyanywe n’inzego z’umutekano ndetse akabura mu gihe abana be babiri nabo babuze mu bihe bitandukanye.
Uwitwa Denyse Uwase yabuze mu kwezi kwa 08 mu mwaka wa 2021, ndetse na Denis Umucunguzi wabuze mu kwezi kwa 3 mu mwaka wa 2022; uyu mutangabuhamya agakomeza avuga ko ubwo umwana wa mbere yaburaga, umubyeyi wabo Gahiza Evariste yahise afungwa mu buryo budasobanutse; dore ko yari yarigeze no kuyobora umurenge wa Gatore kuva mu mwaka wa 2018 kugeza ubwo yafungwaga bwa mbere muri 2020.

Amakuru agera kuri Umusarenews.com avuga ko Gahiza Evariste yari umwe mu nshuti zikomeye cyane za Ingabire Victoire urwanya leta y’u Rwanda, dore ko uyu mugabo afite Hotel yitwa Sun City iherereye i Nyakarambi mu Murenge wa Kigina; ngo kandi iyo hotel yakundaga gukorerwamo Inama z’ishyaka rya Ingabire Victoire.

Abaturage baturanye n’uyu muryango bavuga ko kubura kwa Gahiza watwaye n’inzego z’umutekano ngo zamushinjaga kwangisha abaturage ubuyobozi buriho ndetse no kubagumura kuko yari umuyobozi w’Umurenge; bagatekereza ko abana be baburiwe irengero bitewe no gushaka kumwihimuraho bikozwe n’inzego zitandukanye.

Mu gihe twateguraga iyi nkuru twagerageje kuvugana n’inzego zishinzwe iperereza n’umutekano mu Karere ka Kirehe, ariko ubwo twayisohoraga nta rwego na rumwe rwari rwakadusubije.
Umusarenews.com tuzakomeza gukurikirana iyi nkuru.