Kicukiro: Ishimwe yaburiwe irengero ku kibuga cy‘indege cya Kigali

Tariki 17 Mata 2022, mu Murenge wa Kanombe, Akarere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, ku kibuga cy‘indege, haburiye umukobwa witwa Ishimwe Raissa, umuryango we ukavuga ko ukomeje kumushakisha ufatanyije n’inzego z’umutekano.

Amakuru y‘impamo Umusarenews.com yabonye atangazwa n‘abo mu muryango wa Ishimwe Raissa wabuze, avuga ko yaburiye ku kibuga cy‘indege cya Kigali ubwo yerekezaga i Lilongwe muri Malawi gusura Se usanzwe utuyeyo, aho yamutegereje muri icyo gihugu akamubura ndetse yabaza n’abasigaye mu Rwanda bakamubwira ko Ishimwe bamuherekeje bakamugeza kukibuga cy‘indege i Kanombe mu masaha y‘ijoro.

Uwamariya ni umubyeyi wa Ishimwe Raissa, mu kiganiro yagiranye na Umusarenews.com ubwo twamusangaga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanombe yaje gukurikirana iby’umukobwa we, yadutangarije uko byagenze.

Yagize ati:

“Hari tariki 17 Mata 2022 ubwo Raissa yari asubiye muri Malawi kuko niho Se atuye, twamuherekeje ahagana saa moya(19h) z’umugoroba, yari amaze iminsi ari inaha mu Rwanda. Twavuye ku kibuga cy’indege ahagana saa mbili n’igice(20h30’) tumaze kubona agenda ndetse yarenze aho bakorera checking ya mbere [security check up]; kubera ko bwari bwije nahise ntaha njya kuryama kubera ko nari nizeye ko nagera Malawi atubwira ko yahageze”.

Uyu mubyeyi yakomeje avuga ko bategereje ko babona telefoni ibahamagaye ibamenyesha ko yahageze baraheba, ndetse mu masaha ya mu gitondo Papa we amuhamagara amubaza icyatumye Raissa atahagerera ku gihe, ngo babanza kugira ngo indege yamujyanye yatinze.

Mu magambo ye ati:

“Yagombaga guhaguruka i Kigali na Ethiopian Airline akanyura muri Ethiopia akabona gufata indi ndege imujyana Lilongwe muri Malawi aho yagombaga kuhagera mu rukerera mu masaha ya saa kumi n’ebyiri(6h) kuko ari urugendo rwose hamwe rutwara amasaha icyenda. Ubwo twabimenye Papa we aduhamagaye atubwira ko Ethiopian Airline yageze Lilongwe ariko ko yamutegerereje aho abinjira mu gihugu basohokera (international arrival) aramubura ndetse agerageza kubaza mu buyobozi bw’indege yari ajemo, bamubwira ko batigeze bazana n’umugenzi witwa Raissa Ishimwe”.

Yakomeje avuga ko Papa we akibimubwira, yahise ajya kubaza mu biro by’indege ya Ethiopian nabo bamubwira ko ngo hari umugenzi wari ufite itike ijya Malawi basize kubera ko atagaragaye muri Boarding Check; akomeza kubaza amakuru yose aho ku kibuga cy’indege kugeza igihe yigiriye inama yo kujya kubaza ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege mu bashinzwe umutekano w’abinjira n’abasohoka, abasaba ko bareba kuri camera ku masaha ya saa moya kugeza nibura saa tatu z’ijoro bakareba niba babona uko Raissa byamugendekeye.

Ageze mu biro bikora ibijyanye no gucunga umutekano kuri camera bashakisha ahantu hose bareba niba babona aho Raissa yanyuze asohoka cyangwa yinjira, bamwereka aho yanyuze abona yatwawe n’abagabo babiri ndetse n’umugore umwe, ariko bamutwara ubona bamwinjiza ahantu mu cyumba babarizamo, gusa camera ntiyerekana uko yasohotsemo.
Uwamariya avuga ko yahise amera nk’umuntu ukubiswe n’inkuba maze ajya guhamagara Papa Wa Raissa arabimumenyesha, nawe amubwira ko agomba kwihutira kujya kubimenyesha Polisi cyangwa RIB (Rwanda Investigation Bureau).

Tariki 18 Mata 2022, Uwamariya avuga ko yiriwe ameze nk’umuntu wataye umutwe, gusa mu masaha ya saa cyenda n’igice(15h30’) z’igicamunsi ajya kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanombe cyane ko ariho ikibuga cy’indege giherereye, agezeyo asanga hari Umuyobozi wa sitasiyo witwa Kamanzi, amusobanurira byose uko byagenze, ibyo yabonye ku mashushusho ya camera z’umutekano wo ku kibuga cy’indege.

Ubwo twamusangaga kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kanombe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 24 Gicurasi 2022 mu masaha ya saa yine na mirongo ine n’itanu(10:45’) za mugitondo, yatubwiye ko ko kukugeza ubu hashize ukwezi kurenga atazi aho umwana we aherereye, ndetse ko yamaze kubimenyesha RIB nayo ngo imufashe gushakisha ariko urwego rwose rushinzwe umutekano ageraho nta na rumwe rurabasha kumusubiza kubera ko inzego zose haba RIB cyangwa Polisi, zose zivuga ko zitaramenya aho Ishimwe Raissa aherereye, gusa ngo bakaba baramubwiye ko azajya aza kuri Sitasiyo ya Polisi buri wa kabiri no ku wa gatanu, kugira ngo akurikirane aho bigeze.

Uyu mubyeyi kandi yabwiye ikinyamakuru Umusarenews.com ko ubusanzwe nta kibazo na kimwe Ishimwe Raissa yari afite, yewe ko nta kibazo na kimwe umuryango wose wari ufitanye n’umuntu uwari wese haba muri Malawi aho Raissa na Papa we babaga cyangwa mu Rwanda aho umuryango we munini utuye.

Ishimwe Raissa yari amaze imyaka irenga umunani akora ingendo zitandukanye zijya hanze y’u Rwanda kuko Papa we asanzwe atuye muri Malawi, ndetse Raissa akaba yarize muri icyo gihugu amashuri ye yisumbuye, mu gihe kandi amakuru dukesha umuryango we avuga ko yize no muri Kenya aho yari amaze imyaka ibiri arangije kwiga icyiciro cya mbere cya kaminuza, nyuma ngo akagaruka mu Rwanda aho yari anamaze iminsi ahawe pasiporo(passport) nshya cyane ko ngo iyo yari afite yari itajyanye n’igihe kandi yararangiye.

Ibi bibaye mu gihe hashize iminsi Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) rutangaje ko rujya rwakira ibirego ko hari abantu babura, ariko ku bufatanye n’abashinzwe umutekano bagera igihe bakaboneka kandi ari bazima; bivuze ko na Ishimwe Raissa hari icyizere ko nawe yazaboneka.

Ikinyamakuru Umusarenews.com kizakomeza gukurikirana iyi nkuru nk’uko gisanzwe kibagezaho inkuru z’ubuvugizi ku baturage.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *