Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Gashyantare 2023, Polisi y’u Rwanda yungutse Abapolisi bashya bato 1612 harimo abazerekeza mu Rwego rw’igihugu rushinzwe Igorora(RCS), basabwa kurangwa n’ubunyangamugayo n’ikinyabupfura aho bazajya gukorera hose, mu gihe abagera kuri 24 bananiwe gusoza amasomo bahabwaga.
Umuhango wo kwakira aba bapolisi bato wabereye mu Ishuri rya Polisi rya Gishari, riherereye mu Karere ka Rwamagana, witabirwa na Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Namuhoranye Félix n’abandi banyacyubahiro banyuranye.
Mu mezi 11 abapolisi bashya bamaze i Gishari bahuguwe mu masomo arimo aya gisirikare na Polisi, gukoresha intwaro, imyitozo yo kumva no kumvira amabwiriza y’ikinyabupfura, imyitozo ngororamubiri, kubungabunga ituze n’umutekano bya rubanda, amategeko, ubufatanye bwa Polisi n’abaturage, ubutabazi bw’ibanze, gucunga umutekano wo mu muhanda kandi banahawe ibiganiro kuri gahunda za Leta n’ibindi byinshi bitandukanye.
Mu basoje amasomo yabo barimo abakobwa 419 n’abahungu 1193, bakaba babanje kwereka abayobozi imwe mu myitozo bigiye muri iri shuri irimo kurasa, gutabara umuturage aho rukomeye, gutabara uwashimuswe ndetse n’imyitozo yo kwitabara mu gihe umupolisi atewe adafite imbunda.
Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi rya Gishari, CP Robert Niyonshuti, yavuze ko abanyeshuri basoje aya mahugurwa ari 1612 barimo 1465 batorejwe mu Ishuri rya Polisi rya Gishari n’ 147 batorejwe mu Ishuri rya Polisi rya Musanze, aho banigaga amasomo ya Kaminuza umwaka wa mbere mu mashami y’amategeko, ikoranabuhanga, indimi hamwe n’ishami ryigisha igipolisi cy’umwuga.
Yavuze kandi ko nyuma yo gusoza amahugurwa 1574 bari bwinjire muri Polisi naho 40 bajye muri RCS; anavuga ko abanyeshuri 24 batabashije gusoza aya mahugurwa ku mpamvu zitandukanye zirimo kunanirwa amahugurwa, uburwayi ndetse n’imyitwarire mibi itagendanye n’indangagaciro za Polisi y’u Rwanda.
Minisitiri w’Umutekano, Alfred Gasana, yavuze ko uyu muhango ugaragaza ubushake bwa guverinoma bwo gushyigikira Polisi mu kazi kayo hongerwa umubare w’abapolisi, bakanahabwa ubumenyi bubafasha gukora akazi bashinzwe, asaba abasoje amasomo yabo gukoresha neza ubumenyi bahawe bagakorana neza n’abapolisi bababanjirije mu kazi.
Ati: “Ndabasaba mwe musoje aya mahugurwa gukomeza muri uwo mujyo, mukaba intangarugero mu kubahiriza amategeko, mugashyigikira gahunda za leta aho muzaba mukorera hose kugira ngo n’abaturarwanda babigireho uwo muco mwiza. Muzakorane ishyaka n’umurava mu kazi kanyu kandi muzabe inyangamugayo, muzaharanire ishema ry’u Rwanda kandi muzirinde igikorwa cyose cyakwangiza isura y’u Rwanda ndetse n’iya Polisi.”
Yakomeje avuga ko Leta izakomeza gushakira abapolisi amahugurwa agamije kubungura ubumenyi no kubashakira ibikoresho bibafasha gukora akazi kabo neza.
Abayizera Josiane winjiye muri Polisi y’u Rwanda, yavuze ko intumbero za mbere yinjiranye muri Polisi ari ugufasha abaturage gucunga umutekano ndetse ngo yiteguye kubafasha muri serivisi zitandukanye ziteza imbere igihugu, anaboneraho gutinyura abandi bakobwa kugana inzego z’umutekano, kandi ko bakwiriye kwiyumvamo ko ikintu cyose umuhungu yakora nabo bagishobora.
Ni mu gihe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP Kabera John Bosco, yavuze ko abapolisi bashya ari imbaraga mu kunoza akazi ka Polisi, ko hagikenewe n’abandi benshi ari nayo mpamvu n’ubu bagishaka guhugura abandi.
Kugeza ubu Ishuri rya Polisi rya Gishari ririmo kuvugururwa hubakwamo amacumbi y’abanyeshuri n’abarimu bishya, biteganijwe ko azarifasha mu kurushaho guhugura abapolisi benshi barimo n’abajya mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku Isi, ni mu gihe byari ku nshuro ya 18 Polisi y’u Rwanda yunguka abapolisi bato bashya, kuva yajyaho mu mwaka w’2000.
Amwe mu mafoto yaranze iki gikorwa: