Mu rukerera rwo ku Cyumweru tariki ya 14 Mutarama 2024, Shema Olivier w’imyaka 34 wigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ntura mu Karere ka Rusizi yarumye umugore we Ayinkamiye Adrienne w’imyaka 30, na we ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri mu Rwunge rw’Amashuri rwa Giheke ugutwi ubwo bakimbiranaga amushinja kumuca inyuma, igice kimwe cyako agikuraho.
Abaturanyi batabaye uwo muryango utuye mu Mudugudu wa Rugombo, Akagari ka Giheke, Umurenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi, basanze Ayinkamiye avirirana mu gihe umugabo we yari afite amaraso ku munwa ameze nk’umaze kurya inyama mbisi, dore ko bamwe bakeka ko ako gace k’ugutwi umugabo yakuye ku mugore we yaba yarakamize, kuko ubwo batabaraga muri urwo rukerera basanze amaraso ku munwa ariko ako gace bakakabura.
Umwe muri bo ati:
“Icyo twasanze ni uko agace k’ugutwi k’umugore kari kavuyeho, umugabo afite amaraso ku munwa tukibaza niba ako gace yarakariye cyangwa yaragaciriye akakajugunya, aha hakaba hakiri urujijo. Kuko n’Umukuru w’Umudugudu na we wahise atabara tucyumva induru yahise abwira umugore kujya kwa muganga abonye uburyo yaviriranaga bikabije.”
Uyu muturanyi avuga ko ikindi cyabatunguye ari uko umugore yabwiwe gutanga ikirego akanga, akavuga ko bahamagaye imiryango ngo babunge kuko adashaka ko umugabo we bamufunga; abaturage bo bakavuga ko bitumvikana kuba n’abagore bajijutse, bagihishira ihohoterwa ryo mu ngo bakorerwa bikagera n’aho n’irigaragara barihishira ngo abo bashakanye batabiryozwa.
Uwatanze amakuru avuga ko imiryango yahazindukiye, umugabo akavuga ko amuziza ko hari umugabo abona bavugana cyane agakeka ko baba basambana, mu gihe uyu mugore we yavuze ko ari ukumubeshyera, ko icyo cyaha atigeze agikora cyane ko kuvugana n’umugabo wese bitavuze gusambana na we.
Ati:
“Nyuma y’uko imiryango yumvise ibyo byose, bahise bajya ku biro by’Umurenge wa Giheke, bandikira imbere y’ubuyobozi bw’Umurenge n’ubw’iyo miryango yabo ko batazongera gukimbirana, bombi barasinya barataha, ku wa Mbere buri wese asubira mu kazi nk’uko bisanzwe.”
Yongeyeho ati:
“Gusa twe nk’abaturanyi babo twasigaranye impungenge ko zaba ari imbabazi za nyirarureshwa, ejo ugasanga umugabo aranamwishe, cyane ko agiye kujya agendana ipfunwe ry’ubwo busembwa yamuteye imbere y’abana yigisha cyangwa abo bakorana, bikaba byamukururira indi mico mibi tudatekereza ubu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Dr Kibiriga Anicet, avuga ko uru rugomo kuba rwarungiwe mu miryango byatumye nk’ubuyobozi ku Karere batarumenya, kandi ko bibabaje cyane kubona abarezi bombi bagatanze urugero rw’imibanire myiza, ari bo bahindukira bakarumana amatwi gutyo; gusa avuga ko amakimbirane hagati y’abashakanye i Rusizi agenda agabanyuka.
Meya Kibiriga ati:
“Mu byatumye agabanyukaho gato ni icyemezo twafashe cyo gusezeranya imiryango yabanaga idasezeranye, kuko imyinshi yasangwagamo amakimbirane cyane, aho isezeraniye byemewe n’amategeko biragabanyuka.”
Yakomeje avuga ko bakomeza kwigisha imiryango kubana neza, haba hari n’abagiranye ikibazo bakegera ubuyobozi bukabafasha, aho kugera aho bamburana ubuzima cyangwa ngo umwe asigire ubumuga mugenzi we.
Ni mu gihe kandi abaturanyi bo mu Kagari ka Giheke babwiye Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru ko amakimbirane nk’aya asanzwe aba muri aka gace, aho mu Mudugudu wa Rwumvangoma hari umugabo wamaze igihe kirekire ashyira umugore we ku nkeke bapfa kwaya umutungo w’urugo; aho ifaranga ryose umugabo yabonaga yaritsindaga mu kabari n’ibiri mu rugo agashaka kubigurisha.
Bavuga ko umugore yabanje kubyihanganira no kumuhishira, ageze aho abona ashobora kuzahasiga ubuzima amushyikiriza ubutabera, uyu mugabo afubgwa ibyumweru 2 ubuyobozi bumugira inama agaruka yarikosoye, dore ko ngo aho agarukiye nta bombori bombori zicyumvikana mu rugo rwabo.