Nyanza: Nshimiyimana yazindutse iya rubika agiye kwiba ntibyamuhira!

Umugabo ukekwaho kuba yabyutse mu gitondo cya kare akajya kwiba ihene y’umuturage mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Nyanza yafashwe n’abaturage, ashatse kubatemesha umuhoro yari afite, baramukubita kugeza ahasize ubuzima.

Ibi byabanye mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa Mbere tariki 08 Mutarama 2024, mu Mudugudu wa Marongi mu Kagari ka Butansinda ahatuye uwo muturage wari ugiye kwibwa ihene atuye nk’uko Radio TV 10 ibitangaza.

Uretse Nyakwigendera Nshimiyimana Vianney bakundaga kwita Amani, ubu bujura bwari bugiye gukorwa n’abandi bari kumwe nawe, buza kuburizwamo n’induru ya ny’ir’urugo watabaje abaturanyi, na bo bakihutira kuhagera.

Amakuru avuga ko ubwo abaturanyi bahageraga, abakekwaho kuba ari abajura bari kumwe na Nyakwigendera bahise bakizwa n’amaguru, mu gihe we yashatse kubarwanya akoresheje umuhoro yari afite ashaka kubatema; byanatumye abo baturage birwanaho ubundi baramwadukira, baramukubita kugeza ashizemo umwuka.

Ni mu gihe abaturanyi b’uyu muturage wari ugiye kwibwa itungo, bavuga ko muri aka gace ubujura bw’amatungo bwakajije umurego, ndetse ko muri uru rugo rwari rugiye kwibwa atari ubwa mbere, kuko no mu mpera z’umwaka ushize wa 2023, bari bibwe ihene.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *