Gatsibo: Gitifu w’Umurenge yatawe muri yombi kubera ibihumbi 700 by’umuturage

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi mu Karere Gatsibo, Rwakana John Karamuka, yatawe muri yombi akurikiranyweho kwakira amafranga ibihumbi 700 y’u Rwanda ngo amufashe kubona icyangombwa cyo kubaka vuba.

 

Amakuru y’itabwa muri rya Gitifu Karamuka avugwa ko yafashwe ku wa Gatanu, tariki ya 5 Mutarama 2024, mu gihe RIB ivuga ko tariki ya 29 Ukuboza 2023 ari bwo yakiriye amafaranga y’umuturage ibihumbi 700 Frw amwizeza ko azamufasha kubona icyangombwa cyo kubaka vuba, ibi ngo bikaba byarabereye mu Mudugudu w’Akarambo, Akagari ka Rwankuba mu Murenge wa Murambi yayoboraga.

Nyuma uregwa (Rwakana John Karamuka) yaje kumenya ko byamenyekanye aha sheki itazigamiwe umuturage wari wamuhaye amafaranga kugira ngo ayamusubize, uyu muturage ageze kuri banki asanga nta mafaranga ariho ari na bwo yatangiraga gukurikiranwa.

RIB yibukije abaturarwanda ko itazihanganira uwo ari we wese ukora icyaha nk’iki cyo gusaba cyangwa kwakira ruswa yitwaje umurimo akora n’icyaha cyo gutanga sheki itazigamiwe, inakangurira abantu kubyirinda kuko ari ibyaha bihanwa n’amategeko kandi ko ubikora wese azafatwa agashyikirizwa ubutabera.

Kugeza ubu, Gitifu Rwakana John Karamuka afungiye kuri RIB Sitasiyo ya Kiramuruzi mu gihe dosiye ye iri gutunganywa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha mu gihe kigenwa n’Itegeko.

Akurikiranyweho ibyaha bibiri, icya mbere ni ugusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, giteganywa n’ingingo ya 4 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

Iyo ugihamijwe n’urukiko uhabwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Icyaha cya kabiri aregwa ni ugutanga sheki itazigamiye, giteganywa n’ingingo yi 126 y’itegeko No 060/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga inyandiko zishobora gucuruzwa.

Iyo iki cyaha ugihamijwe n’urukiko ahabwa igifungo kuva ku myaka ibiri ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye kuva nshuro eshanu ariko zitarengeje inshuro icumi z’agaciro k’amafaranga ari kuri iyo sheki.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *