Rwanda: Abasenateri bagiye kugenzura ibikorwa by’amakoperative yiyongereye cyane!

Guhera kuri uyu wa Kabiri tariki 09 kuzageza tariki 19 Mutarama, Abasenateri bo muri Sena y’u Rwanda bazakora igikorwa cyo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo guteza imbere amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi; ni mu gihe imibare igaragaza ko amakoperative muri rusange yiyongereye cyane.

Ni igikorwa giteganijwe kuzabera mu Turere twose n’Umujyi wa Kigali, aho Abasenateri bose bazaba bagenzura ko ingamba Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho zo guteza imbere ayo makoperative akorera hirya no hino mu gihugu zishyirwa mu bikorwa, ndetse n’uruhare rwayo mu guteza imbere imibereho y’abanyamuryango n’ubukungu bw’igihugu muri rusange.

Biteganijwe ko muri iki gikorwa, Abasenateri bazasura amakoperative y’ubuhinzi n’ubworozi 60, ni kuvuga abiri muri buri Karere harimo iy’ubuhinzi n’iy’ubworozi, bagenzure uho ubwanikiro n’ubuhunikiro byifashishwa mu kubungabunga umusaruro; banabonereho kandi umwanya wo kuganira n’abayobozi b’amakoperative n’ab’urwego rw’Akarere.

Kugeza ubu, mu Rwanda Amakoperative yariyongereye bigaragara kuko yavuye kuri 919 mu 2005 agera ku 10.681 mu 2023, aho kuri ubu afite abanyamuryango bagera kuri 5.234.049; ni mu gihe imari shingiro yayo yose yavuye kuri 7.153.335.000Frw mu 2005 igera kuri 73.500.775.627Frw mu 2023.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *