Gicumbi: Umukozi w’Umurenge yashatse kwiyahura, Meya abasaba kwita ku buzima bwo mu mutwe!

Habakurama Jean Paul w’imyaka 41, ushinzwe kwakira abantu (Customer care) mu biro by’Umurenge wa Ruvune, yakangishije umugore we basanzwe bafitanye amakimbira ko yakwiyahura, gusa inzego z’umutekano zifatanije n’iz’ibanze zitabara atarabikora.

Uwahaye amakuru Umuseke dukesha iyi nkuru, avuga ko mu ijoro rya tariki ya 3 Mutarama 2024, uyu mugabo yagiranye ikibazo n’umugore ndetse amubwira ko yakwiyahura.

Akibimubwira, ngo hari umuntu wumvise avuga ayo magambo, ahamagara call center ya polisi, maze nayo iratabara ndetse Ubuyobozi bw’Umurenge na Dasso bugera iwe bamujyana ku Bitaro bya Byumba kugira ngo akurikiranwe.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Gicumbi, Uwera Parfaite avuga ko hatanzwe bene wabo batanze impuruza, Habakurama atabarwa ataragera ku mugambi we wo kwiyahura.

Ati:

“Amakuru twahawe na bene wabo, yaraye yohereje ubutumwa. Icyo twihutiye ni ukumukura mu rugo kugira ngo ajyanwe kwa muganga kugira ngo aganirizwe. Mu biganiro ari bugirane n’abaganga nibwo hari bumenyekane icyabimuteye n’uko byatangiye.”

Yakomeje avuga ko uyu mugabo asanzwe yaratandukanye n’umugore ariko bakaba batarahabwa gatanya, aho bagiranye ikibazo cy’umwana babyaranye bityo umugabo akaba yari yaragiye kumwiba umugore, dore ko umugore we yajyaga atanga ikirego ku Karere ku bibazo afitanye n’umugabo we.

Ati:

“Umugore yajyaga atanga ikirego hano ku Karere ko umugabo yamutwariye umwana no kuba yari mu gushaka ubutane na we.”

Ni mu gihe kandi Meya Uwera Parfaite yasabye abantu kwita cyane ku buzima bwo mu mutwe ndetse bakirinda amakimbirane mu miryango yabo.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *