Umwuzukuru wa Nelson Mandela, warwanye bikomeye na Cancer yamuhitanye

Ku myaka 43, Zoleka Mandela, umwuzukuru w’uwahoze ari Perezida wa Afrika y’Epfo, Nelson Mandela n’umugore we Winnie Madikizela Mandela, yitabye Imana mu ijoro ryo ku wa Mbere tariki 25 Nzeri 2023, azize Cancer yarwanyije bikomeye.

Umuryango we wemeje urupfu ubicishije mu itangazo washyize kuri Instagram ye, uvuga ko yapfuye ‘agaragiwe n’inshuti n’umuryango.’

Urupfu rwa Zoleka Mandela rwabaye mbere ho umunsi umwe ngo bizihize isabukuru ya nyirakuru Winnie Madikizela witabye Imana mu mwaka wa 2018, aho iyo aba akiriho yari kuba yujuje imyaka 87.

Itangazo ry’umuryango wa Zoleka rivuga ko yajyanywe mu bitaro ku wa Mbere gukomeza kuvurwa Cancer yari afite mu mayasha, umwijima, ibihaha, ubwonko n’uruti rw’umugongo; aho inkuru y’urupfu rwe rwababaje benshi muri icyo gihugu kandi bakomeje gutangaza ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango we.

Zoleka Mandela yagaragaje umuhate mu kuvuga yeruye no kurwanya Cancer ndetse no gutera imbaraga abayifite ngo ntibihebe, ni nyuma y’aho mu 2012 ari bwo bwa mbere bamusanzemo Cancer y’ibere aza kuyikira, yongera kumufata nabwo arayikira, gusa muri Kanama umwaka ushize wa 2022, yatangaje ko basanze Cancer yaramugeze mu bihaha, umwijima, imbavu, uruti rw’umugongo n’amayasha; ariko ntiyacika intege, akomeza gutangaza urugamba ariho aharanira gukomeza kubaho, ndetse agera aho asubira mu myitozo ngororamubiri.

Ubundi Zoleka Mandela yari muntu ki?

Zoleka Mandela ni umukobwa wa Zindzi Mandela n’umugabo we wa mbere Zwelibanzi; uyu Zindzi akaba ari umukobwa wa Winnie na Nelson Mandela.

Zindzi wari ambasaderi wa Afrika y’Epfo muri Sweden yapfuye mu 2020 i Johanesbourg, aho umunsi yapfuye bari bamusanzemo Covid-19.

Uyu mukobwa we Zoleka ni nyina w’abana batandatu, barimo umuto asize yabyaye muri Mata umwaka ushize wa 2022, akaba yaramenyekanye cyane ku gitabo cy’ubuzima bwe yise ‘When Hope Whispers’ yasohoye mu 2013 avuga ku rugamba yatsinze rwa Cancer ebyiri z’ibere, ihohoterwa rishingiye ku gitsina yakorewe ari muto cyane, kubatwa n’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Mu mezi ashize yanditse ku mbuga nkoranyambaga ati:

 

“Ibipimo byerekanye Cancer mu mwijima n’ibihaha byanjye. Ntegereje ibipimo byo mu magufa ngo byerekane niba mfite Cancer n’ahandi hatari mu mbavu…”

Uyu mugore wahanganye na Cancer, mu gitabo cye yatangaje uko yapfushije abana babiri, umukobwa we Zenani Mandela wishwe n’impanuka afite imyaka 13 n’undi wapfuye ari uruhinja, hamwe n’ubuzima bwe n’abana be bandi b’imyaka hagati ya 11 n’ufite umwe wavutse umwaka ushize yise Zingce Zobuhle Mandela.

N’ubwo yavukiye mu muryango ukomeye kandi ukize, Zoleka mu gitabo cye avuga amakuba n’ibibazo yagiye acamo harimo gusambanywa kuva afite imyaka ine kugeza ari mu myaka cumi na…, no kubatwa na cocaine n’inzoga akaza kubinesha.

Mu 2013 yashinze ikigo yise Zoleka Mandela Foundation kigamije ubukangurambaga kuri Cancer y’ibere, kurinda urubyiruko ibiyobyabwenge, n’impanuka zo mu muhanda, ni mu gihe mu 2016 yatowe mu bagore b’ingenzi kandi bavuga rikijyana ku Isi, ni mu gikorwa cya BBC yita ‘BBC 100 Women’, akaba kandi yari Ambasaderi wa ONU ku Isi ku ndwara zitandura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *