Mu Mudugudu wa Gihorobwa, Akagari ka Rutaraka, Umurenge wa Nyagatare, haravugwa abagore 10 bari mu gihirahiro nyuma yo guha amafaranga umuntu batazi wiyise umukozi w’umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira (CDAT) mu Murenge wa Rwempasha.
Aba bagore bavuga ko uwo bahaye ayo mafaranga yabizezaga ko bazabona amafaranga menshi aturutse ku nyunganizi umushinga CDAT utanga mu mishinga y’ubuhinzi n’ubworozi; aho ngo ibi byabaye mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2023, umusore bivugwa ko yitwa Ishimwe Patrick akoresheje mushiki we, Uwineza Chartine, wari wimukiye vuba mu Mudugudu wa Gihorobwa avuye Rwempasha, ngo yagiye yaka abagore bari munsi y’imyaka 35 amafaranga 7,000 kugira ngo bazahabwe iyo nkunga nyunganizi.
Umwe muri aba bagore witwa Dushimimana Liberathe, avuga ko uwabashishikarije gutanga amafaranga yari intumwa ngo y’umukozi w’umushinga, wagombaga kubateza imbere binyuze mu kubaha inguzanyo izishyurwa mu myaka 12 kandi ku nyungu nkeya.
Ati:
“Yagiye mu ngo zigera ku 10 ashaka abagore bari munsi y’imyaka 35, avuga ko uwo mushinga ushaka kuduha amafaranga yo kwiteza imbere ariko akaba ari inguzanyo izishyurwa mu myaka 12. Buri rugo rwamuhaye 5,000; noneho nyuma azakuvuga ngo tumuhe 2,000 byo gusohora iki gipapuro.”
Bategereje amamiliyoni baraheba, biyambaje Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB)!
Ku wa Gatandatu tariki 23 Nzeri 2023, abo bagore batswe amafaranga bafashe mugenzi wabo bayahaye abizeza ko musaza we agiye kubahesha agatubutse, bamujyana kuri RIB Sitasiyo ya Nyagatare; icyakora na we yarisobanuye arataha basabwa kujya gushaka umukozi w’uwo mushinga mu Murenge wa Rwempasha.
Kigali Today dukesha iyi nkuru yanditse ko umugabo w’uyu mugore wahawe amafaranga avuga ko koko yatumwe na musaza we, ndetse ko akimara guhura n’ikibazo yahamagaye uwakimuteje, na we amusaba kubwira ababahaye amafaranga kugana aho BDF ikorera, bakabamenyesha uburyo bazabona amafaranga bifuje.
Yagize ati:
“Ikibazo kikimara kuba yahamagaye Patrick amubwira uko byamugendekeye, na we amusubiza ko yababwira bakajya kuri BDF ikabafasha kubona amafaranga basabye. Hari abatse Miliyoni imwe yemwe hari uwatse Miliyoni 20.”
Umuhuzabikorwa w’Umushinga CDAT, mu Turere twa Nyagatare na Gicumbi, Habumugisha Vedaste, avuga ko aya mafaranga yo kunganira imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi, asabwa binyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga bigakorwa na nyirubwite kandi ku buntu.
Habumugisha ati:
“Ni ibintu bizwi byanyujijwe mu bitangazamakuru byinshi. Umuntu wifuza kunganirwa ni we ubyikorera we ubwe anyuze mu buryo bw’ikoranabuhanga kandi ku buntu, hanyuma abemerewe bagakora imishinga bakayijyana kuri BDF. Ntabwo umuntu yaguha urupapuro ngo uvuge ngo wemerewe gufashwa cyangwa ntiwemerewe.”
Ni mu gihe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwempasha, Kamu Frank, yavuze ko uwo muntu (Ishimwe Patrick) atamuzi kuko atigeze aba umukozi w’uyu Murenge, ahubwo ko ari umutekamutwe.
Ubusanzwe umuntu wemerewe kunganirwa n’umushinga ubarizwa muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi wa CDAT, yunganirwa 50% by’umushinga we ariko nanone utarengeje Miliyoni 100, kandi aya mafaranga ntayahabwe mu ntoki; ni mu gihe kandi iyi nyunganizi itareba ikiciro runaka cy’abantu, ahubwo buri Munyarwanda wese ayemerewe mu gihe afite umushinga w’ubuhinzi n’ubworozi.