Rurageretse hagati ya Kiyovu Sports yirukanye Mvukiyehe Juvénal n’Igitego Hotels!

Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Nzeri 2023, muri Kiyovu Sports hatangajwe impinduka mu miyoborere y’Ikipe, mu gihe Igitego Hotels nayo yagaragaje ko iyi kipe izwi nk’Urucaca iyibereyemo arenga Miliyoni 150 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi byaje nyuma y’aho ubuyobozi bw’umuryango wa Kiyovu Sports (Kiyovu Sports Association) buyobowe na Ndorimana Jean François Régis uzwi nka ‘Général’, bwatangaje ko ibikorwa bya Siporo byose byakuwe mu maboko ya Kiyovu Sports Company Limited iyobowe na Mvukiyehe Juvenal’ ni mu ghe kandi hari hashize iminsi humvikana uguhangana no kutumvikana hagati y’aba bagabo bombi, buri umwe avuga ko ari we uyobora Kiyovu Sports.

Nyuma y’ibi byose, Komite Nyobozi ya Kiyovu Sports Association yemeje ko ibikorwa byose bya Siporo muri uyu muryango, bisubizwa by’agateganyo mu maboko ya Kiyovu Sports Association bikuwe muri Kiyovu Sports Company iyoborwa.

Mu ibaruwa yashyizweho umukono n’abagize Komite Nyobozi bose ya Kiyovu Sports Association, bavuze ko byagaragaye ko Kiyovu Sports Company Ltd yacunze nabi ikipe kuko hari abakinnyi bareze umuryango ndetse bikayiviramo kwishyura amafaranga agera kuri 80,900,000 Frw kubera amakosa yakozwe, banavuga ko kugeza ubu hari abakozi b’ikipe bafitiwe ibirarane by’imishahara, kandi nyamara bafitanye amasezerano y’akazi ahoraho; ibi byose bisobanuye ko Company itagishoboye gucunga no gukurikirana ubuzima bwa buri munsi bw’ikipe.

Bakomeje bati:

 

“Imicungire n’ibikorwa bya Sports byose bya Kiyovu Sports bivanwe muri Kiyovu Sports Company Ltd bikaba bisubijwe by’agateganyo muri Kiyovu Sports Association.”

Ni mu gihe muri iyi baruwa, ubuyobozi wa Kiyovu Sports Association bwanasabye Abanyamuryango gukomeza gushyigikira ikipe ya bo kugira ngo ibashe gukomeza guhanganira ibikombe bitandukanye bikinirwa mu Rwanda.

Igitego Hotel irishyuza Kiyovu Sports arenga Miliyoni 150 z’u Rwanda!

Ni mu gihe kandi nyuma y’itangazo rya Kiyovu Sports Association hanagaragaye indi baruwa yanditswe na Cabinet d’Avocat-Conseil ku wa 24 Nzeri 2023 isinywaho na Me Nourreddine Manirahari ayishyikiriza Mvukiyehe Juvenal wanasinyeho agaragaza ko yayakiriye ku wa 25 Nzeri 2023; aho yatangaga integuza y’iminsi 10 ngo Kiyovu Sports ibe yishyuye 153,694,006 Frw, bitaba ibyo hakitabazwa izindi nzego zibifitiye ububasha.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *