Kazungu yagejejwe imbere y’Urukiko, avuga impamvu yamuteye kwica abantu ashinjwa ndetse no ku bindi byaha bitazwi yakoze

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 21 Nzeri 2023, ni bwo Kazungu Denys yagejejwe imbere y’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, avuga ko hari ibindi byaha yakoze ashaka kuvugira mu muhezo, yangirwa kuwuburaniramo.

Kazungu wari wambaye agapira k’umukara n’ipantaro ijya gusa n’umutuku ndetse na kambambiri z’umutuku, mu Rukiko yari acecetse gusa akanyuzamo agahindukira akareba abantu bitabiriye urubanza.

Yavuze ko yifuza ko iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ribera mu muhezo kuko yemera ko ngo hari ibyaha yakoze bikomeye adashaka ko binyura mu itangazamakuru.

Yagize ati:

 

“Hari ibyaha nakoze bikomeye ntashaka ko byumvikana mu itangazamakuru kandi ntashaka ko bikwirakwizwa kugira ngo bibe byayobora inzira bagenzi banjye uburyo bwo kubikoramo.”

Umucamanza abaza Ubushinjacyaha icyo butekereza kuri iki cyifuzo cya Kazungu, buvuga ko nta shingiro gifite; yanzura ko iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ribera mu ruhame.

Ubwo yari abajijwe icyamuteraga kwica abantu urw’agashinyaguro akanabashyingura, Kazungu yabwiye Urukiko ko impamvu yishe abo yishe yabazizaga ko bamwanduje Sida ku bushake.

Abajijwe icyo avuga ku busabe bw’Ubushinjacyaha bw’uko yafungwa iminsi 30, yabwiye Urukiko ati:

 

“Izamu ni iryanyu ryo gufata umupira cyangwa ukabaca mu ntoki.”

Kazungu Denys akurikiranyweho ibyaha icumi (10) birimo Ubwicanyi buturutse ku bushake, Iyicarubuzo, Gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, Guhisha umurambo w’undi muntu, Gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu, Ubujura bukoresheje kiboko, Icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, Inyandiko mpimbano ndetse no Kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

Mu Iperereza ry’Ibanze, bigaragazwa ko mu cyobo Kazungu yajugunyagamo imirambo y’abo amaze kwica hakuwemo imibiri y’abantu 12, ariko ubwo yabazwaga ku cyaha cy’ubwicanyi, yiyemereye ko yishe abantu 14 barimo ab’igitsinagore 13 n’umuhungu umwe; ariko ntiyigeze atangaza amazina y’abo bantu yishe gusa yavuze ko hari abo yibuka nka Eliane Mbabazi, Francois na Eric Turatsinze.

Ubushinjacyaha bwasabiye Kazungu Denis gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kubera ibyaha biremereye akurikiranyweho.

Urukiko rwatangaje ko urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri Kazungu Denys ruzasomwa kuwa 26 Nzeri 2023, saa cyenda z’amanywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *