Volleyball: Kepler Volleyball Club iratangirira muri ‘Kirehe Open Tournament’

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 no ku Cyumweru tariki 24 Kanama 2023, amakipe 11 arimo arindwi y’abagabo n’ane y’abagore yo mu cyiciro cya mbere aritabira irushanwa rya ‘Kirehe Open Tournament’; aharimo n’ikipe nshya ya Kepler Volleyball Club.

Ni rushanwa ngarukamwaka ritegurwa n’Akarere ka Kirehe ku bufatanye n’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyballl mu Rwanda (FRVB), hagamijwe gushimisha Abanya-Kirehe no kwerekana ko ari igicumbi cy’uyu mukino, aho rigiye kuba ku nshuro ya gatatu, mu gihe ryahinduye izina uyu mwaka kuko inshuro ebyiri zibanza, ryakinwaga ryitwa ‘Gisaka Open’.

Amakipe arindwi y’abagabo yemeje kuzitabira irushanwa ni Kirehe VC izaba iri mu rugo, Police VC, Gisagara VC, REG VC, APR VC, KVC ndetse n’Ikipe nshya ya Kepler, naho mu bagore rizitabirwa na Police WVC, APR WVC, RRA na IPRC Kigali.

 

Mu bagabo amakipe ya Gisagara VC, REG VC, APR VC na Kepler VC yisanze mu itsinda rimwe rya B, naho itsinda A rigizwe na Kirehe VC, KVC na Police VC, ni mu gihe mu bagore amakipe azagenda ahura kuko ari make yitabiriye.

Abategura iri rushanwa bavuga ko iry’uyu mwaka ryihariye kuko ibihembo byongerewe ndetse ubwo rizaba risozwa ku Cyumweru, tariki ya 24 Nzeri, hazaba umukino w’abakinnyi bakiri bato.

Mu mwaka ushize WA 2022, RRA WVC yabaye iya mbere mu bagore, ikurikirwa na APR WVC yabaye iya kabiri mu gihe Ruhango VC yabaye iya gatatu, ni mu gihe mu Bagabo, Ikipe ya Gisagara VC yegukanye igikombe, REG VC iba iya kabiri ikurikirwa na Kirehe VC.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *