Kuri uyu wa Gatatu tariki 16 Kanama 2023, ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko yatandukanye n’umuvugizi wayo Jean Paul Nkurunziza, imwifuriza amahirwe mu byo agiye gukomerezamo gukora.
Ibi ikipe ya Rayon Sports yabinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter, imushimira imyaka 6 yari ishize ashinzwe itumanaho akaba n’Umuvugizi wayo, ni nyuma gato y’aho Jean Paul Nkurunziza nawe yari yanyujijeho ubutumwa ashimira abakunzi, abafana, abakinnyi n’ubuyobozi bw’iyi kipe ikundwa na benshi, igihe bamaranye haba mu byiza no mu bibi.
Ni mu gihe hari amakuru yizewe agera ku Umusarenews ahamya ko Jean Paul Nkurunziza wari umaze iminsi mike arushinze na Nkusi Goreth uzwi nka Gogo, yerekeje mu gihugu cya Canada gukomerezamo ubuzima, aho nibikunda mu minsi ya vuba n’umugore we azamusangayo.