Rwanda: Hamenyekanye amazina y’abuzukuru ba Perezida Paul Kagame

Mu gihe abana ba Ange Kagame bizihiza isabukuru z’amavuko, uyu mukobwa wa Perezida Kagame yatangaje amazina y’abana be b’abakobwa babiri, umwe w’imyaka itatu n’undi w’umwaka umwe, akaba bombi yarababyaranye n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.

Imfura ya Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma; akaba umwuzukuru wa Perezida Paul Kagame yavutse tariki 19 Nyakanga 2020 yitwa Anaya Abe Ndengeyingoma, yujuje imyaka itatu, mu gihe ubuheta bwabo akaba umwuzukuru wa kabiri wa Perezida Kagame yitwa Amalia Agwize Ndengeyingoma, wujuje umwaka umwe, dore ko yavutse tariki 19 Nyakanga 2022.

Mu butumwa Ange Kagame yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter yashimiye Imana yamuhaye abana nk’impano y’agaciro mu buzima bwe.

Ni mu gihe tariki ya 6 Nyakanga 2019, Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, aribwo yasezeranye kubana akaramata na Bertrand Ndengeyingoma.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *