Hamenyekanye bimwe mu byatumye abayobozi bagera ku 10 bo mu Majyaruguru barimo batatu b’Uturere birukanwa

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yatangaje ko mu igenzura abayobozi bamaze iminsi bakora mu Ntara y’Amajyaruguru basanze abayobozi birukanywe batarigeze buzuza inshingano zabo uko bikwiye, kuko ibikorwa bya buri munsi abaturage bakora byubakiye ku irondabwoko n’ivangura, kandi abayobozi bagombye kubafasha kubakira ku bumwe.

Ibi Minisitiri Musabyimana yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na RBA, aho yagaragaje ko mu isesengura rimaze iminsi rikorwa basanze abaturage bo muri utwo turere bacyibona mu ndorerwamo y’amoko.

Ati:

 

“N’ubu jyewe ndi mu Ntara y’Amajyarugu ni na ho mvuka ariko imikorere twasanze mu baturage igaragaza ko nta bumwe buhari muri iyi Ntara kuko mu bo twaganiriye twasanze imibereho yabo ya buri munsi bayirebera mu ndorerwamo y’amoko, aho bakomoka, uturere bavukamo, imibereho banyuzemo, ukabona ko gahunda yo kubaho mu bumwe bw’abanyarwanda batayitabiriye uko bikwiye”.

Minisitiri Musabyimana avuga ko ibyo abayobozi bakoze ari ibibazo bijyanye n’imikorere mibi yatumye batuzuza inshingano zabo bituma habaho icyuho cyo gukora ibikorwa bihungabanya ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati:

 

“Amakosa bakoze arakomeye kuko batubahirije Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 10 ivuga ku mahame remezo biyemeje kugenderaho ayobora ubuzima bwacu hakaba harimo ihame ry’ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse ingingo ya 98 y’Itegeko Nshinga uyirebye ukayisoma igaragaza ko Perezida wa Repubulika ari we uhagarariye ayo mahame remezo harimo ubumwe bw’Abanyarwanda ngo budahungabana.”

Indi mpamvu yatumye aba bayobozi birukanwa ni imikorere itanyuze mu mucyo irimo guha akazi hagendewe ku cyenewabo, ndetse hagiye hashingwa amashyirahamwe ashingiye aho abantu bakomoka, ku turere ndetse no mu miryango, ugasanga ibikorwa byose bigaragaramo kwironda.

Minisitiri Musabyimana avuga ko hari aho basanze hari udutsiko duto tugize ibimina n’amashyirahamwe wabigenzura ugasanga ari abantu bagize umuryango umwe ndetse bakishyiriraho n’amategeko abagenga aho bamwe bavuga ko ntawemerewe kujya mu buyobozi kurega igihe yagize ikibazo ahubwo bagashyiraho ugomba kubakemurira ibibazo.

Ati:

 

“Hari aho twasanze barashyizeho umuyobozi ari we waka mituweli, ari we ugenzura irondo, ugasanga bikorwa mu kajagari ukurikije umurongo Igihugu cyihaye gukoreramo”.

Yakomeje avuga ko aba bayobozi birukanywe batigeze bubahiriza inshingano kuko barebereye ibikorwa bibi by’abaturage ntibanabafasha kujya mu murongo mwiza wo kubakira ku bumwe; bityo ko Amashyirahamwe adakurikiza umurongo wa gahunda za Leta agaragaramo ibibazo by’irondabwoko, irondakarere yose azaseswa hagakomeza gukora ari mu murongo mwiza.

Iyimikwa ry’umutware w’abakono; intandaro y’uku kwirukanwa!

Minisitiri Musabyimana yasobanuye ko ibi bibazo byasuzumwe nyuma y’uko hari abayobozi muri iyi Ntara bagaragaye mu bikorwa byo kwimika Umutware w’Abakono ntihagira ubibonamo ko ari ikibazo cyo gukurura amacakubiri mu Banyarwanda kandi nyuma yo kubikora baricecekera.

Ati:

 

“Byatumye dufata umwanya wo kureba ibibazo bihari mu bugenzuzi twakoze dusanga n’abaturage batarafashijwe muri gahunda za Leta zo kubakira imibereho yabo ya buri munsi ku bumwe bw’Abanyarwanda”.

Abayobozi birukanwe barimo Mushaija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru wasimbuwe na Emmanuel Nzabonimpa wayoboraga Akarere ka Gicumbi.

Mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier wayoboraga Akarere yasimbuwe by’agateganyo na Bizimana Hamiss, hirukanwa kandi Kamanzi Axelle wari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Twagirimana Innocent wari Gitifu w’Umurenge wa Kinigi na Musabyimana François wari ushinzwe ubutegetsi n’abakozi; ni mu gihe uwari Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Andrew Rucyahana we yeguye mu minsi ishize.

Mu Karere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney wayoboraga Akarere yasimbuwe by’agateganyo na Niyonsenga Aimé François, hirukanwa kandi Nsanzabandi Rushemeza Charles wari Umuyobozi Mukuru w’imirimo rusange, Kalisa Ngirumpatse Justin wari ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, ndetse na Museveni Songa Rusakuza wari umukozi ushinzwe gutanga amasoko.

Ni mu gihe mu Karere ka Burera ho hakuwe ku mirimo ye Umuyobozi w’Akarere, Madamu Uwanyirigira Marie Chantal wanahise asaba imbabazi Perezida Kagame, anavuga ko agifite imbaraga zo gukorera igihugu; gusa ariko ibi byari nk’amatakirangoyi kuko yari yamaze gusimburwa by’agateganyo na Nshimiyimana Jean Baptiste.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *