Gicumbi: Batandatu barimo n’abayobozi ba Koperative COOTHEVM batawe muri yombi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batandatu bari abanyamuryango ba Koperative y’Abahinzi b’Icyayi yitwa COOTHEVM (Coopérative du Thé Villageois Mulindi), iherereye mu Karere ka Gicumbi, bakurikiranyweho kunyereza umutungo usaga miliyoni 690 Frw.

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X, RIB yatangaje ko mu batawe muri yombi harimo uwahoze ari Perezida wa COOTHEVM iherereye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Kaniga, Akagari ka Mulindi, Umudugudu wa Nyakabungo, Kabarira Jean Baptiste na Mugabowakaniga Athanase uyiyobora ubu, bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’iyo Koperative ungana na 690,451,909 Frw; ni nyuma y’ikirego cyatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA).

Nyuma yo gutanga icyo kirego iperereza ryahise ritangira, aho mu bandi bantu bafashwe harimo Umucungamtungo, Umujyanama mu Mategeko n’uwahoze ari Data Manager; RIB ikavuga ko abakekwa bari abayobozi, banafite uburenganzira bwo gusinyira amafaranga ku buryo abikuzwa; bikaba bikekwa ko icyaha bakurikiranyweho bagikoze hagati y’ umwaka wa 2021 kugeza 2023.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yibukije abantu ko itazigera yihanganira abakora ibyaha bitandukanye birimo no kunyereza umutungo w’abaturage.

Ati:

“RIB iributsa Abaturarwanda bose ko itihanganira abakora ibyaha nk’ibi byo kunyereza umutungo, inabasaba kubyirinda kuko bihungabanya ubukungu bw’igihugu.”

Kuri ubu abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Byumba, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane abagize uruhare muri ibi byaha ngo bakurikiranwe.

Itegeko riteganya ko umuntu wese, yaba umukozi wa Leta cyangwa undi ukora umurimo wa Leta cyangwa ukora mu nzego zayo, umuyobozi cyangwa umukozi mu kigo cy’ubucuruzi cyangwa isosiyete y’ubucuruzi cyangwa koperative cyangwa ukorera undi muntu, umuryango ushingiye ku idini cyangwa undi muryango uwo ari wo wose, ukoresha mu nyungu ze cyangwa iz’undi, umutungo, amafaranga cyangwa inyandiko z’agaciro, yahawe cyangwa yashyikirijwe kubera imirimo akora cyangwa ukoresha mu nyungu ze abakozi ashinzwe ku bw’umurimo aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *