Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 08 Kanama 2023, Nzabonimpa Emmanuel wayoboraga Akarere ka Gicumbi yahawe kuba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Intara y’Amajyaruguru, mu gihe hirukanwe abayobozi b’ubuturere batatu n’abandi bakozi batandukanye.
Ibi ni ibikubiye mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, rinashyirwaho umukono na Minisitiri w’intebe, Dr Edouard Ngirente, mu izina rya Perezida Paul Kagame.
Nk’uko iryo tangazo ribivuga, abakuwe mu mirimo bazize kuba nyuma y’isesengura ryakozwe ryaragaragaje ko batashoboye kuzuza inshingano zabo, harimo cyane cyane gusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.
Mu bakuwe mu myanya; ku rwego rw’Intara ni Mushaija Geoffrey wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyaruguru wasimbuwe na Emmanuel Nzabonimpa wayoboraga Akarere ka Gicumbi.
Mu Karere ka Musanze, Ramuli Janvier wayoboraga Akarere yasimbuwe by’agateganyo na Bizimana Hamiss, hirukanwa kandi Kamanzi Axelle wari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Twagirimana Innocent wari Gitifu w’Umurenge wa Kinigi na Musabyimana François wari ushinzwe ubutegetsi n’abakozi; ni mu gihe uwari Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Andrew Rucyahana we yeguye mu minsi ishize.
Mu Karere ka Gakenke, Nizeyimana Jean Marie Vianney wayoboraga Akarere yasimbuwe by’agateganyo na Niyonsenga Aimé François, hirukanwa kandi Nsanzabandi Rushemeza Charles wari Umuyobozi Mukuru w’imirimo rusange, Kalisa Ngirumpatse Justin wari ushinzwe ubutegetsi n’abakozi, ndetse na Museveni Songa Rusakuza wari umukozi ushinzwe gutanga amasoko.
Ni mu gihe mu Karere ka Burera ho hakuwe ku mirimo ye Umuyobozi w’Akarere, Madamu Uwanyirigira Marie Chantal wanahise asaba imbabazi Perezida Kagame, anavuga ko agifite imbaraga zo gukorera igihugu; gusa ariko ibi byari nk’amatakirangoyi kuko yari yamaze gusimburwa by’agateganyo na Nshimiyimana Jean Baptiste.
Ni impinduka zije zikurikirana n’ibyari bimaze iminsi bivugwa muri iyi Ntara by’iyimikwa ry’umutware w’abitwa abakono, gusa ababigaragayemo basaba imbabazi, ariko abenshi babonye iri tangazo bagiye babihuza n’icyo gikorwa, dore ko ubwo cyamenyekanaga inzego zitandukanye zitahwemye kugaragaza ko kibangamiye ugusigasira ubumwe bw’Abanyarwanda nka rimwe mu mahame remezo Leta y’u Rwanda yiyemeje kugenderaho.