Musanze FC yahigitse Kiyovu Sports yegukana Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ uherutse gusezera ruhago!

Nyuma yo gusezera gukina umupira w’amaguru, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ yemeje ko agiye gukomereza mu mwuga w’ubutoza, aho n’ubwo Kiyovu Sports yanakiniye yamwifuzaga, we yamaze gufata umwanzuro wo kwerekeza muri Musanze FC.

Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 02 Kanama 2023, ubwo Migi yasezerwagaho n’abakunzi b’ikipe ya APR FC yakiniye imyaka icyenda; ni nyuma y’umukino wa gicuti iyi kipe y’ingabo z’igihugu yatsinzemo Marine FC ibitego 3 kuri kimwe.

Aganira n’itangazamakuru nyuma y’uyu mukino na nyuma yo gusezerwaho n’abakunzi ba APR FC, Migi yashimiye iyi kipe muri rusange by’umwihariko Afande James Kabarebe wamuhinduriye ubuzima.

Ati:

 

“Njya muri APR banguze amafaranga menshi, icyo gihe mu rugo ntabwo ubuzima bwari bumeze neza, Mama wanjye yacuruzaga agataro kugira ngo tubeho mu buzima bwari bugoye cyane. Amafaranga ya mbere Afande yampaye ni yo yaduhinduriye ubuzima, nshingira Mama wanjye butike ubuzima bwiza butangira gutyo n’umushahara mwiza [ndawubona] muri APR FC.’’

Avuga ku gikurikiyeho nyuma yo gusoza gukina, Migi yavuze ko agiye gukomereza mu butoza.

Ati:

 

“Nafashe decision (umwanzuro) n’ubwo nakinaga nakoreye licence D…., mu kwezi gutaha nzajya gukorera C mu gihugu cya Tanzaniya. Nkomereje mu mwuga w’ubutoza hari umwarimu wanjye, Habimana Sosthene muramuzi atoza Musanze FC yifuje ko nyuma yo gukina naza tugafatanya mu butoza, numva ni igitekerezo cyiza ndabyemera, ndabyubaha kuko hari byinshi ngomba kumwigiraho no kugira experience (ubunararibonye) mu mwuga. Musanze twarumvikanye ku kigero cy’ijana ku ijana igisigaye ni uko nerekezayo gutangira akazi.”

Migi yavuze kandi ko na Kiyovu Sports yamwifuzaga ngo abe ari ho akomereza nk’umutoza, gusa avuga ko bisaba kuba inyamgamugayo kuko yari yamaze kwemerera Musanze FC.

Yagize ati:

 

“Ku munsi w’ejo abafana n’abayobozi ba Kiyovu Sports bansabye ko nahita nkomereza ubutoza mu ikipe ya Kiyovu Sports, ariko ngerageza kubumvisha ko namaze kurangizanya na Musanze FC. Tuba tugomba kuba inyangamugayo ni nacyo gituma umuntu aramba mu kazi, ibintu bikagenda neza, niba abantu bamaze ibyumweru bibiri mwarumvikanye ukabemerera nyuma hakazaho abandi; Nibyo Kiyovu ndayikunda ariko navuga ko ari trop tard (bakerewe), mu gitondo nderekeza i Musanze njye gukomerezayo urugendo rwanjye nk’umutoza.”

Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ yazamukiye muri La Jeunesse y’i Nyamirambo mbere yo kwerekeza muri Kiyovu Sports, mu mwaka wa 2007 ajya muri APR FC ayikinira imyaka isaga icyenda mbere yo kujya hanze muri Azam FC yo muri Tanzania, ndetse aza gukinira andi makipe nka KMC nayo yo muri icyo gihugu, mu gihe muri Kenya yanyuze muri Gor Mahia.

Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ wanakiniye Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ akanayibera Kapiteni wungirije mu bihe bitandukanye, ku wa Mbere tariki 31 Nyakanga 2023 nibwo abinyujije ku rubuga rwa Instagram yatangaje ko asezeye gukina umupira w’amaguru, ni nyuma y’aho kuri ubu yabarizwaga mu ikipe ya Police FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *