Perezida Kagame agiye guha umurongo umupira w’amaguru wabaswe na ruswa n’amarozi

Kuri uyu wa Kabiri tariki 04 Nyakanga 2023, Perezida Paul Kagame yavuze ko agiye guhagurukira abashyize imbere ruswa n’amarozi mu mupira w’u Rwanda, mu mwanya wo kwitoza no kuzamura abakiri bato, aho yavuze ko agiye kubiha umwanya akabyikurikiranira.

Ibi Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro “Ask The President” yagiranye na Televiziyo y’u Rwanda, cyagarukaga ku myaka 29 ishize u Rwanda rwibohoye.

Umunyamakuru wari uyoboye iki kiganiro yibukije Perezida Kagame igihe aherutse kugaragara kuri Kigali Pelé Stadium akina umupira w’amaguru, ubwo i Kigali hateraniraga Inteko Rusange ya FIFA, bigaragaza ko ari umukunzi wa ruhago, ndetse n’u Rwanda rukaba rukataje mu kubaka ibikorwaremezo no gushora muri siporo, ariko bikaba bitajyana n’umusaruro w’amakipe aserukira igihugu, aboneraho kumubaza uko ahuza ibyo byombi.

Perezida Kagame yasubije agira ati:

 

“Biraruhanyije, biragoye ariko tugomba kugira icyo dukora. Byavuzwe kera, ni imyaka myinshi twibaza impamvu siporo muri rusange ukuntu twayiteza imbere, cyane cyane mu mupira w’amaguru, impamvu n’imbaraga zishyirwamo, umusaruro utaboneka bihagije.’’

Perezida Kagame yakomeje agaragaza uburyo icyo kibazo gikwiye gukemuka, aho abona byakorwa mu buryo bubiri burimo kurandura abimitse inzira zitaboneye bashaka intsinzi no kwita ku mpano z’abato.

Ati:

 

“Uburyo bwa mbere ngira ngo bukorwa ubu ngubu uko nabyumvise, ni uguhera ku bana bakiri bato mu mashuri, ni ugushyiraho aho batorezwa no kubaha ibyangombwa byose; imipira n’ibindi bishobora gukoreshwa, muri buri karere cyangwa n’ahandi bishoboka ariko cyane cyane bikanyura mu mashuri, icyo ni kimwe. Bikazamuka gutyo, ibyo byaduha amahirwe.”

Yongeyeho ati:

 

“Icya kabiri ni abarezi. Ntabwo mvuga abarimu bo mu ishuri bisanzwe; abarezi ni ukuvuga abatoza. Abantu mbese bumva ko banashaka kuba bagira uruhare mu mikino nk’iyi harimo n’umupira w’amaguru, ubwabo bafite ukuntu imyumvire yabo itari mizima bihagije. Ni ko nakivuga ntakinyuze iruhande.”

Yagaragaje ko muri aba batoza n’abayobora umupira hakwiye kuzamuka abandi bashya, kuko hari ababimazemo igihe ariko bafite umuco utari mwiza kandi ubwabyo bigira ingaruka, kuko badatanga umusaruro uko bikwiye.

Ati:

 

“Abantu rero kuva kera ugasanga aho kwitoza bihagije, aho gukora ibyangombwa bihagije, ibyo guha abakinnyi, bari aho bari mu ndagu, mu marozi, cyangwa gutanga bituga, ukuntu bazatugira umusifuzi…Icyo kigatwara nka 50% y’igikwiye gukorwa. Ntaho uwo mukino wajya, no ku gihugu ubwacyo ntaho cyagana muri uwo mukino. Ibyo ubwabyo ni byo bintu bya mbere bigomba guhagarara.’’

Perezida Kagame yatanze icyizere ko agiye gushaka umwanya wo guhangana n’ibibazo byabaye karande kugeza birandutse; agira ati:

 

“Nagiye njya mu bindi byinshi, ntabwo nigeze mbona umwanya uhagije ariko ndumva nzashaka umwanya wabyo nkahangana na byo nk’uko hari ibindi dusanzwe duhangana na byo ndetse bamwe nibatareba neza, nimba nabigiyemo bizabagiraho ingaruka.”

Umukuru w’igihugu yagize icyo abwira abashinzwe siporo by’umwihariko umupira w’amaguru agira ati:

 

“Mbatumyeho hakiri kare, ntarabizamo, ubwo nimbijyamo ntabwo nakwemera ibitekerezo by’ubutindi nk’ibyo bijyaho bikaba ari byo bikoreshwa mu gihugu cyangwa mu mikino ireba twese, ireba abadukomokaho, ugasanga ni ibintu biri aho bidakwiye kuba bikoreka. Ndabyumva, mu minsi ishize nagiye mbyumvira kure, ariko ntabwo nigeze mbijyamo ariko ndaza kubijyamo, abakoresha ibyo ngibyo baze kuba banyiteguye, ndaza kurwana na bo kandi barabizi ko ufite umuco mubi, uratsindwa byanze bikunze.”

Perezida Kagame agarutse kuri ruswa mu mupira w’amaguru w’u Rwanda kandi ko ikwiye kurandurwa ubugira kabiri, dore ko yanabigarutseho muri Gashyantare 2021 ubwo yakiraga Ikipe y’Igihugu “Amavubi’ yakinnye Shampiyona Nyafurika (CHAN) yabereye muri Cameroun; ni mu gihe kandi iyi kipe imaze imyaka isaga ibiri nta cyitwa intsinzi ibona.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *