Abasore babiri bavukana barimo ufite imyaka 23 n’ufite 18 y’amavuko bo mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, barakekwaho kwica nyina ubabyara bamunigishije umugozi.
Ibyo kwica nyina ubabyara kw’aba bahungu, byamenyekanye ku wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo 2023, aho yatanzwe na murumuna wabo w’imyaka 13.
Amakuru aturuka muri aka gace avuga ko bari bafitanye amakimbirane ashingiye ku mitungo na nyina, ndetse bivugwa ko bamwishe kuko yari yaranze kubagabanya isambu.
Nyuma y’uko murumuna wabo atanze aya makuru bahise bafatwa ndetse biyemerera ko bamunigishije umugozi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kanjongo, Cyimana Kanyogote Juvenal, yemeje iby’aya makuru agira ati:
“Barakekwa ariko bakimara gufatwa biyemereye ko ari bo bamunize bakoresheje umugozi wanikwaho imyenda, babikora mu ijoro rishyira uyu wa Mbere tariki ya 6 Ugushyingo 2023 bahengereye aryamye.”
Kugeza ubu abakekwa bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kanjongo mu gihe iperereza rikomeje.