Fulgence Kayishema uregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 n’ibyaha 54 birimo ibijyanye n’amategeko y’abinjira n’abasohoka, yasabye ubuhungiro bwa politiki muri Afurika y’Epfo, ahagarika ubusabe yari yatanze ko urukiko rwategeka ko afungurwa, agakurikiranwa ari hanze.
Kayishema yatawe muri yombi mu kwezi gushize kwa Gicurasi, nyuma y’imyaka myinshi yari amaze yihishahisha akoresheje imyirondoro itari iye, akaba akekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urukiko rwa Cape Town rukomeje gusuzuma urubanza rwe, ngo hemezwe niba yohererezwa Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyizeho impapuro zisaba ko afatwa, narwo ruzamushyikiriza u Rwanda kuko ariho agomba kuburanira.
Mu gihe urwo rugendo rwari rukomeje, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Kamena 2023, abanyamategeko be bemeje ko yasabye ubuhungiro bwa politiki muri Afurika y’Epfo.
Kayishema wari Umugenzacyaha muri Komini ya Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye mu gihe ibyaha aregwa byakorwaga, ashinjwa uruhare mu rupfu rw’Abatutsi basaga 2000 muri Kiliziya ya Nyange.
Ubwo yagezwaga imbere y’urukiko, Kayishema yahakanye ibyaha aregwa, icyakora igihe cyo kuburana mu mizi ntikiragera ngo hatangwe ibimenyetso, mu gihe kuri ubu aregwa ibyaha 54 byose hamwe, ahanini birimo ibijyanye n’amategeko y’abinjira n’abasohoka n’uburiganya, ndetse bishobora kwiyongera.
Ubushinjacyaha bwaje gutangaza ko uyu mugabo w’imyaka 62 yaretse ubusabe bwo kurekurwa agakurikiranwa ari hanze, uyu munsi akaza gusaba ubuhungiro; ni mu gihe umwunganira mu mategeko, Juan Smuts, yandikiye Reuters ati:
“Umukiliya wanjye afite ubwoba bw’ubuzima bwe mu gihe yaba yoherejwe, ari yo mpamvu yasabye ubuhungiro, ubusabe bukaba bwanatanzwe uyu munsi. Andi makuru azamenyeshwa abayobozi babishinzwe mu nzego zishinzwe abinjira n’abasohoka.”
Ubushinjacyaha ariko bwavuze ko buzakomeza kurwanya ko yarekurwa akaburana ari hanze, ariko ngo ibijyanye no gusaba ubuhungiro byo ntaho bihuriye n’urubanza rurimo kuburanwa; aho akomeje gukurikiranwa ari muri gereza kugeza ku wa 18 Kanama, mu gihe iperereza rigikomeje.
Mu nyandiko y’ibirego havugwa ko tariki ya 15 Mata 1994 cyangwa hafi yayo, Kayishema yategetse cyangwa yacuze umugambi, yashyigikiye kandi agashishikariza isenywa rya Kiliziya ya Nyange, muri Komini ya Kivumu, yarimo Abatutsi barenga 2000 babuze uko basohokamo bagapfiramo.
Mu nyandiko y’ibirego havugwa ko, iyo kiliziya imaze gusenywa, abenshi mu Batutsi bo muri Komini Kivumu bishwe, ku buryo muri Nyakanga 1994, nta muntu uzwiho kuba Umututsi wari ukiyibarizwamo.
Mu Rwanda, byitezwe ko azaba aburana ku byaha bine birimo gukora Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside n’Ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Ni mu gihe tariki 22 Gashyantare 2012, Urugereko rwa TPIR rusuzuma icyifuzo gisaba kohereza urubanza ahandi rwategetse ko urubanza rwa Fulgence Kayishema rwoherezwa mu Rwanda; naho tariki ya 7 Gicurasi 2014, Umucamanza Vagn Joensen yasohoye urwandiko rwo kumufata n’itegeko ryo kumwimura, bisaba ibihugu byose bigize Umuryango w’Abibumbye kumushakisha, kumufata no kumwoherereza Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda.