Rwanda: Mu myaka 20 ishize, ubushakashatsi bwagaragaje ko impfu z’abana zagabanutseho 80%

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), gitangaza ko mu myaka 20 ishize mu Rwanda, impfu z’abana zagabanutse ku kigereranyo kirenga 80%, aho zavuye ku 196 zikagera kuri 45%, ku bana 1,000 baba bavutse ari bazima, ni mu gihe hari ibyakorwa ngo zikomeze kugabanuka cyane.

Ni ubushakashatsi RBC ivuga ko bwakozwe mu 2021 bukorerwa mu mavuriro hafi ya yose yo mu gihugu, kugira ngo bongere bisuzume, bareba uburyo batanga ibisubizo, ku bijyanye n’uburwayi bw’abana, by’umwihariko ku buvuzi bukomatanyije (Integrated Management of Child Illness (IMCI), bwibanda cyane ku bana bari munsi y’imyaka itanu.

Hasanzwe hakorwa ubushakashatsi buri nyuma y’imyaka itanu ku mibereho n’ubuzima by’abaturage (DHS), aho bwari bwagaragaje ko kuva mu 2015 kugera 2020 impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zagabanutse, ziva ku bana 50 bapfaga mu 1000 bavutse ari bazima, bakagera kuri 45 muri 2020; nk’uko Kigalitoday yabyanditse.

RBC kandi igendeye ku kuba imibare yerekanwa n’ubushakashatsi bwa DHS itaragabanutse cyane byatumye ikora ubundi, kugira ngo bisuzume barebe ikitarimo gukorwa neza kugira ngo barebe ahashobora kuba hakosorwa.
Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w’Ishami rishinzwe ubuzima bw’umubyeyi n’umwana muri RBC, Hassan Sibomana, avuga ko ubushakashatsi bwaberetse ko hari ahakiri intege nke hakwiye gukosorwa.

Ati:

 

“Ubundi ibijyanye no kugabanya impfu z’abana mu Rwanda twateye imbere cyane, kuko iyo ugereranyije guhera mu 2000 kugera mu 2020 impfu z’abana zaragabanutse cyane, mu myaka 20 gusa twagerageje kugabanya ku kigereranyo kirenga 80%, kubera ko twavuye ku mpfu 196 ku bana 1000 baba bavutse ari bazima, tugera kuri 45%.”

Yakomeje avuga ko impfu z’abana bari munsi y’imyaka itanu zigabanyijemo ibyiciro bitatu, harimo iz’abana bakivuka batararenza ukwezi kumwe bifuza ko zigabanuka cyane kurenzaho, ariko bagabanyijeho 1 kubera ko 2015 bari 20 ku bana 1000 bagera kuri 19; hakaba impfu z’abana bari munsi y’umwaka umwe bifuza nazo ko zigabanuka, hakaza impfu zose muri rusange ku bana bari munsi y’imyaka itanu.

Hari ibyakorwa ngo impfu z’abana zikomeze kugabanuka

Avuga ku byakorwa kugira ngo impfu z’ababyeyi n’abana zirusheho kugabanuka, Dr. Philibert Muhire, uyobora Ibitaro bya Ruhengeri, asanga inzego zose zigomba kubigiramo uruhare, yaba ababyeyi, amavuriro ndetse n’abajyanama b’ubuzima; dore ko ngo gukingiza ndetse no gupimisha inda ku kigero cyagenwe bikiri hasi, ndetse na zimwe muri serivisi zitangwa n’abajyanama b’ubuzima; ibi byose kandi bikaba bigira ingaruka ku mpfu z’abana bato.

Ati:

 

“Hari uruhare rw’umuntu ku gite cye, ababyeyi mu gihe bataranabyara, bakwiye kumva ko bagomba kubyarira mu mavuriro, gukingiza abana, kuko baramutse batabakingije, indwara ziva ku kuba abo bana batarakingiwe zishobora kujya hejuru zikabica, ariko noneho hari n’uruhare rw’abajyanama mu gutanga izo serivisi, ndetse n’ibigo nderabuzima n’ibitaro muri rusange. Ntabwo navuga ko bihagaze nabi kuko impfu z’abana ziragenda zigabanuka, ariko zigeze ahantu hasaba imbaraga kugira ngo zikomeze zimanuke.”

Ni mu gihe kandi ababyeyi bashishikarizwa kwipimisha byibura inshuro umunani igihe cyose batwite, kugira ngo ibibazo byose umubyeyi ashobora kuba afite bishobore kugaragara, binakemuke hakiri kare.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *