Abunzi barinubira bamwe mu bayobozi babivangira mu kazi

(Ifoto: Internet)

 

Urwego rw’abunzi ni rumwe mu zifasha ubutabera mu gukemura ibibazo byakagiye mu nkiko, gusa bamwe muri bo bakavuga ko bavangirwa na bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze.

Bamwe muri aba bunzi bemeza ko hari ubwo bakemura ikibazo, uruhande rutanyuzwe n’imikirize rukajya mu bayobozi, bityo ibyemezo bafata ugasanga bishobora guteshwa agaciro kandi biba byabatwaye umwanya munini.

Hari gahunda ya Minisiteri y’Ubutabera yiswe “ADR” (Alternative Dispute Resolution) igamije gushyiraho uburyo bunoze bwo gukemura ibibazo bitarajya mu nkiko mu rwego rwo kugabanya amafaranga agenda mu manza, kwihutisha gukemura ibibazo, n’ibindi.

Abunzi ni rumwe mu nzego zizifashishwa, rwashyizweho mu 2004, rukaba ruri ku rwego rw’Akagali n’Umurenge. Komite y’abunzi itorwa n’abaturage, hakurikijwe ubunyangamugayo no kugira impano yo kunga abafitanye amakimbirane.
Umwe mu bo twaganiriye utarashatse ko amazina ye atangazwa, yagize ati:

“Akazi twahamagariwe tugakora neza ariko hari ubwo usanga bamwe mu bayobozi batuvangira. Nk’ubu hari nk’ikibazo twakemuye kandi neza ariko umwe mu baturage ajya kwa gitifu, urubanza barujyana ku rwego rw’umurenge, nubwo na bo babikemuye uko twari twarukemuye mbere. Turavangirwa…”

Akomeza avuga ko hari bamwe mu bayozi b’inzego z’ibanze, cyane cyane ku kagali no ku mudugudu bashaka indonke bakadindiza imyanzuro ya komite y’abunzi.

Naho Rwagasana Stanley, umwunzi ku rwego rw’Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye we yemeza ko icyo abunzi bashyiriweho bagikora neza kuko mu bibazo bakira, 80% bikemuka ibindi 20% bikaba ari byo bigezwa mu nkiko zisanzwe.

Agira ati: “Navuga ko inshingano zacu tugerageza kuzikora kinyamwuga nubwo hatabura ibibazo bibangamira abunzi nko kudahabwa insimburamubyizi kandi bakoze. Gusa nka hano iwacu abenshi baba bafite ubushobozi ku buryo gushaka indonke bidakunze kuhagaragara.”

Akomeza avuga ko urwego rw’ubutabera mu karere (MAJ) rubaha ubufasha iyo hari ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bushatse kwivanga mu mikorere ya bo.

Undi mwunzi twahisemo kudatangaza amazina ye ku bwo umutekano we yemeza ko ruswa muri izi nzego itabura.

Ati: “Njye sinavuga ko buri gihe ariko ruswa iribwa ariko hari ubwo ushobora kujya gukemura ikibazo, kubera ko nta kindi ugenerwa, mu bo ukiza hagira uguha agafanta ukakanywa, ibyo bikagira ingaruka ku mikirize y’urubanza kuko uba wamaze kugira uruhande uherereyeho”.

Ndikubwimana Rodrigue avuga ko kuva muri 2015 igihe inzego z’abunzi zahagarikwaga yari yabashyikirije ikibazo yari afitanye n’umuturanyi we cyo kumwambura inzu ye yitwaje umuvandimwe wari umuyobozi mu nzego z’ibanze.

Nyuma aho abunzi bagarukiye, avuga ko yabyukije urubanza rwe kugira ngo ahabwe ubutabera asubizwe ibye yambuwe, ariko kubera icyenewabo na ruswa inteko y’abunzi ntiyabikemura uko bikwiye.

Ngo byarangiye bamushyizeho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwege, aratotezwa bigera aho atorekera mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda. Nyuma yaje guhamagarwa na bamwe mu bavandimwe be bamubwira ko uwari Gitifu yavuyeho ariko sewabo akiri muri Nyobozi z’Umurenge wa Musheri.

Agira ati: ”Ubu naragarutse ariko sinasubira Rugarama nimukiye mu Byimana mu Kagari ka Nyabwishongwezi, Umurenge wa Matimba.”

Rodrigue akomeza avuga ko bamwe mu bari mu nteko y’Abunzi bamubwiye ko ntako batagize ariko uwari akuriye Umurenge wa Musheri akabatambamira, ku buryo yababwiraga ko “nibibeshya ntibatorere ko ndi umunyabinyoma bazajya mu gatebo nk’ake cyane ko ngo yababwiraga ko ntari kavukire wa ho ndi umwimukira wavuye iyo za Nyaruguru.’’

Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabera, Bwana Anastase Nabahire avuga ko kuba hari abayobozi mu nzego z’ibanze bivanga mu mirimo y’abunzi byaba bibabaje cyane kuko mu itegeko umuyobozi ukorana nabo ari Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagali n’uw’Umurenge.

‘’Tuzi akamaro k’Abunzi’’

Bwana Nabahire avuga ko Leta iri gukora inyigo y’uko abunzi ndetse n’abandi bantu bazahabwa ubumenyi mu gukemura ibibazo bitabanje kugera mu nkiko.

Agira ati: “Icyo twasaba Abanyarwanda ni uko badakwiye kumva ko ikibazo cyose bagiranye ari ukukijyana mu nkiko ahubwo bakabanza kubiganiraho, bakifashisha imiryango byananirana bakabona kwiyambaza inkiko, kuko hari byinshi bijyanwa mu nkiko kandi byagakemukiye mu miryango no muri komite z’Abunzi cyangwa izindi nyangamugayo.”

Akomeza avuga ko urwego rw’Abunzi ari urwego rufite akamaro cyane mu gihugu, kuko iyo urebye muri raporo z’umwaka usanga barakiriye kandi bagakemura ibibazo bisaga ibihumbi mirongo itandatu.

 

Ibyo bibazo byose ubirekuye ngo bijye mu nkiko akazi kazo kahagarara, mu gihe usanga bakemura ibigera kuri 95%.
Ku kibazo cyo kuba nta nsimburamubyizi abunzi bahabwa, Nabahire yemeza ko itaba intandaro yo kudatanga umusaruro kuko n’abakozi basanzwe bose badahembwa kimwe.

Ati: “Twese abakozi ntabwo duhembwa kimwe, ikindi abunzi ntawabasuzugura kuko bakorera ubwitange, ubupfura… Imyaka Abunzi bamaze guhera muri 2004, umudendezo bubatse, amahoro bubatse hagati mu bantu, ni umwe mu misingi ituma twaratekereje kongera imbaraga mu gukemura amakimbirane bitanyuze mu nkiko”.

Akomeza avuga ko mu gihe gito hazashyirwaho gahunda y’inama y’umuryango igamije ko amakimbirane n’ibibazo bikemurirwa mu miryango, hakajyanwa mu nkiko ibyananiranye.

Akomeza asaba abanyarwanda bafite ingeso yo gukunda imanza zitari ngombwa kuzirinda kuko umwanya bamara baburana bakawukoresheje bikemurira ikibazo binyuze mu muryango cyangwa mu bunzi.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, inzego z’ubutabera zagiye zishakamo ibisubizo byo gukemura ubwinshi bw’imanza n’amakimbirane, birimo inyangamugayo za Gacaca, Abunzi, ndetse n’Inshuti z’umuryango.

 

Inkuru ya Safi Emmanuel

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *