Rwanda: OAG yagaraje ibigo byahombeje Leta arenga Miliyari 6 mu ngengo y’imari 2021/2022

Urwego rw’Ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta (Office of the Auditor General-OAG), rwatangarije Inteko Ishinga Amategeko (imitwe yombi), ko hari ibigo bitakoresheje neza arenga Miliyari 6 mu ngengo y’imari y’Umwaka wa 2021/2022, icyo gihe yanganaga na Miliyari 4,604Frw yose hamwe.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ku wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023, ubwo Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire yagezaga ku Nteko Rusange y’ Inteko Ishinga Amategeko (imitwe yombi), raporo ku mikoreshereze y’ingengo y’imari ya Leta y’umwaka warangiye ku wa 30 Kamena 2022.

OAG ivuga ko yasanze muri 2021/2022 hari amafaranga angana na Miliyari 6 na miliyoni 450Frw yasohotse mu buryo butubahirije amategeko, mu gihe mu mwaka wabanje wa 2020/2021 ayasohotse muri ubwo buryo yari Miliyari 3 na miliyoni 200Frw.

Ibigo birimo RTDA, RURA, RAB, RWB na RBC biravugwaho kugirana amasezerano n’abantu, ariko hakabaho kubara inshuro ebyiri imirimo yakozwe, guhendwa bikabije ndetse no kwishyura ibikorwa bitakozwe; OAG ikavuga ko ibi bizafatwa ko ayo mafaranga yanyerejwe cyangwa habayeho isesagura rikabije ry’umutungo rusange.

OAG igaragaza ko muri 2021/2022, Leta yashoye miliyari 181.2Frw muri gahunda yo kuhira imirima ku buso bungana na hegitari ibihumbi 102 kugeza mu mwaka wa 2024, buvuye kuri hegitari ibihumbi 48.5 bwari busanzwe bwuhirwa kuva muri 2017.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta, Alexis Kamuhire, avuga ko raporo RAB yatanze kuri iyo gahunda ngo itizewe, kuko ubuso bwuhirwa ari hegitari ibihumbi 68, dore ko ngo OAG yashoboye gusura hegitari ibihumbi 18 zagenewe kuhirwa igasanga 71% by’ubwo butaka butuhirwa, ndetse ko hari hegitari 4,200 zanditse muri raporo nyamara zitabaho.

OAG Ikomeza ivuga ko hari na hegitare 1,907 zatunganyirijwe guhingwaho, ariko zikaba ngo zarashyizwemo inka, ndetse na hegitari 1,052 zahawe abashoramari ntizabyazwa umusaruro.

Kamuhire agira ati:

 

“RAB ikwiye gutanga ubutaka budahingwa ku bashoboye kububyaza umusaruro. Ikwiye kandi gusubiramo amasezerano yose arimo guhendesha Leta, amafaranga yaba yarishyuwe akagaruzwa, aho atarishyurwa bakabisubiramo. Twasanze hari n’ibikorwa remezo byubatswe nabi.”

RAB ivugwaho kandi gutanga amafaranga ku mirimo itarakozwe, ndetse n’itajyanye n’agaciro k’ibyishyuwe; bikaba ngo ari ikosa ryo guhombya Leta kubera kwishyura ibihenze.

Ahandi OAG yateye imboni ni mu Rwego Ngenzuramikorere rw’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), aho na rwo runengwa kuba rwarabanje kubika amafaranga angana na Miliyari 41 na miliyoni 100 kuri konti zarwo, nyamara ngo rwagombye kuba rwarayohereje mbere muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN).

Ni mu gihe kandi MINECOFIN ndetse n’ibigo birimo igishinzwe iterambere ry’ubwikorezi (RTDA), igishinzwe imiturire (RHA), igishinzwe ingufu (REG), igishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC), igishinzwe iterambere ry’uturere (LODA), Urwego rw’ubwiteganyirize (RSSB) n’ibindi, na byo biri mu bivugwaho ibihombo.

Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta avuga ko amategeko amwemerera gutanga iyi raporo ku Nteko, ndetse no guha kopi abayobozi bakuru b’Igihugu barimo Perezida wa Repubulika, mu rwego rwo gukurikirana no guhana abagize uruhare mu guhombya Leta.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *