Visi Meya wa Rwamagana muri batanu batawe muri yombi kubera umudugudu wo kwa Dubai

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batanu barimo abayobozi bane bafite aho bahuriye n’Akarere ka Gasabo, aho bakekwaho gutanga uburenganzira bwo kubaka inzu zivugwaho kubakwa nabi mu Mudugudu w’Urukumbuzi, ahazwi nko ‘Kwa Dubai’.

Mu batawe muri yombi harimo Stephen Rwamurangwa wahoze ayobora Akarere ka Gasabo, Raymond Chretien Mberabahizi wahoze ari Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gasabo ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Jeanne d’Arc Nyirabihogo wahoze ashinzwe iby’imikoreshereze y’ubutaka (Director of One Stop Center) ubu akaba ari Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Jean Baptiste Bizimana ushinzwe imyubakire (District Engineer) mu Karere ka Gasabo, ndetse n’umushoramari witwa Nsabimana Jean uzwi ku izina rya Dubai.

Aba bose bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa nko gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite, aho bavugwaho kugira aho bahurira n’inzu zubatswe zitujuje ubuziranenge mu Kagari ka Murama, mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo; izi zikaba zizwi nk’Umudugudu w’Urukumbuzi cyangwa se Kwa Dubai’.

Ni inzu zimaze iminsi zivugwaho kuba abazubatse barazisondetse, ku buryo zimwe ziherutse gusenyuka ubwo hari haguye imvura nyinshi, nk’uko byagaragaye mu mashusho yafashwe y’izasenyutse, agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga; dore ko zivugwaho kuba ibikoresho byifashishijwe mu kuzubaka biciriritse, aho ngo hamwe usanga harimo igitaka cyinshi kitavanzwe na sima ihagije, hakaba ngo n’izitarabanje gucukurirwa umusingi ufatika.

Amategeko avuga iki ku byaha bakekwaho?

Ingingo ya 15 mu Itegeko ryo kurwanya ruswa ivuga ko Umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu ariko atarenze miliyoni icumi.

Iyo icyaha gikozwe hagamijwe inyungu ibarwa mu mafaranga, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka icumi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *