Nyuma y’aho ku wa Gatatu tariki 19 Mata 2023, Nizeyimana Mugabo Olivier wari Perezida w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) yeguye ku mirimo ye, kuri uyu wa Kane inkundura yakomereje no ku bandi barimo na Muhire Henry Brulart wari Umunyamabanga Mukuru n’abandi.
Ubu iyo urebye mu bitangazamakuru byo mu Rwanda ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, inkuru zigezweho ni ibibazo no kwegura kw’abayobozi ba FERWAFA, bahereye ku wari Perezida wayo, Nizeyimana Mugabo Olivier.
Ku gicamunsi cy’uyu wa Kane tariki 20 Mata 2023, abari batahiwe kwegura ku nshingano zabo ni Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Muhire Henry Brulart, hakaza Iraguha David wari Umuyobozi ushinzwe imari(DAF), ndetse haranavugwa Me Uwanyirigira Delphine wari Komiseri ushinzwe amategeko, ko nawe yamaze kwegura kuri uyu mwanya.
Muhire Henry yabaye Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA kuva tariki 6 Mutarama 2022 asimbuye Uwayezu François Régis nawe wari weguye kuri iyo mirimo.
Uku kwegura umusubirizo kw’abayobozi muri ruhago y’u Rwanda, kuje nyuma y’igihe havugwa urunturuntu hagati yabo mu bigendenanye n’imikoranire, benshi mu basesenguzi n’abakurikiranira hafi siporo y’u Rwanda by’umwihariko umupira w’amaguru, bagishinja Minisiteri ya siporo ko yivanga mu nshingano zabo.