Kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2022, i Kigali mu Rwanda habereye irushanwa ‘East Africa Cadet&Junior Taekwondo open 2022’, ryahuje abavuye mu Rwanda no muri Kenya.
Ni irushanwa ryahuje abakinnyi bayingayinga 300, barimo abana bafite kuva ku myaka 5 kugeza kuri 17 biga Taekwondo mu makipe atandukanye mu Rwanda no muri Kenya.
Iri rushanwa ryakinwe mu byiciro bibiri, aho icyiciro kimwe cyari irushanwa ry’abana biga mu mashuri rusange yaba aya leta cyangwa ayigenga (Public and private Schools), ikindi kikaba icy’abana biga mu mashuri mpuzamahanga (International Schools).
Mu cyiciro cya International Schools, ikipe yaturutse muri Kenya ni yo yegukanye igikombe cy’irushanwa, ikurikirwa na Stars Taekwondo Club, iya gatatu iba Urban Taekwondo Club zombi zo mu Rwanda; aho umukinnyi wahize abandi (MVP) mu bakobwa yabaye Purity Mukele wo mu ikipe ya Kenya, mu bahungu aba Ryan Robinson wa Urban Taekwondo Club.
Muri Public&Private Schools, igikombe cyegukanywe na Dream Fighters Taekwondo Club, ikurikirwa na Dream Taekwondo Club, iya gatatu iba IYF-Rwanda Taekwondo Club; umukinnyi wahize abandi mu bakobwa aba Ishimwe Antoinette wa Dream Taekwondo Club, mu gihe mu bahungu yabaye Sinderibuye Nepo wa Dream Fighters.
Kugeza ubu ntiharamenyekana igihugu kizakira iri rushanwa ubwo rizaba riba ku nshuro ya kabiri, aho ngo hakazakomeza gukorwa ubuvugizi kugira ngo irushanwa rirusheho gukura, dore ko Ubunyamabanga bukuru bwa Rwanda Taekwondo Federation bwatangaje ko iri rushanwa bashaka ko riba ngaruka mwaka, rikajya ribera ahatandukanye mu bihugu bigize akarere k’Afurika y’Iburasirazuba.